Umunyarwandakazi Somi ukora injyana ya Jazz yahamije ko umuhanzikazi azi mu Rwanda ari Cecile Kayirebwa

Umuhanzikazi ufite inkomoko   mu Rwanda, Somi, ugiye gukorera igitaramo i Kigali,  yavuze ko umuhanzikazi azi wo mu  Rwanda ari Cecile Kayirebwa wenyine. 

Somi [Laura Kabasomi Kakoma] w’imyaka 38 avuka kuri Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ababyeyi be umwe ni Umugande undi ni Umunyarwandakazi.

Uyu muhanzikazi uherutse kwegukana  igihembo gikomeye mu bakora Jazz muri Amerika cya NAACP  agiye kuririmbira i Kigali mu gitaramo gikomeye kirabera muri Marriot Hotel, kuri uyu mugoroba wo kuwa 13 Gashyantare 2018.

Somi ari mu bitaramo byo kuzenguruka umugabane wa Afurika ndetse amaze iminsi muri Zanzibar aho yagombaga kuva yerekeza muri Afurika y’Epfo ariko akaba yarifuje kunyura ku ivuko agasusurutsa abanyarwanda bakunda by’umwihariko injyana ya Jazz.

Muri iki gitaramo hateganyijwe imyanya 155 y’abazitabira, kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 mu myanya isanzwe ndetse na 50 mu myanya y’icyubahiro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Somi yavuze ko aterwa ishema no kuba Umunyarwandakazi ndetse anashimagiza isuku iri mu Rwanda, uburyo abagore bahabwa ijambo ndetse anavuga ko  muri Afurika yose u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko.

Ku bijyanye n’abahanzi bo mu Rwanda, Somi yavuze ko atazi abahanzi  bo mu Rwanda gusa yemeza ko azi Cecile Kayirebwa ndetse akaba ariwe yakuze yumva ibihangano bye.

Yagize ati  ”Nakuze nzi Cecile Kayirebwa, ni umuntu abantu benshi baba hanze bakunda kumva indirimbo ze nyinshi, gusa mu by’ukuri nta byinshi nzi ku muziki w’u Rwanda nta bandi bahanzi bo mu Rwanda nzi. Ni ikintu ntekereza ko ngiye gushyiramo imbaraga no kugirana imikoranire n’abandi hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba. Uyu mwaka nizeye ko nziga byinshi.”

Somi kandi yashimangiye ko aza gufatanya n’itsinda risanzwe rimucurangira ndetse naryo rikaba ryaraye i Kigali gusa rikaba ryaraje nyuma ye ho  gato.

Eric Soul uhagarariye AFROGROOV yateguye iki gitaramo yavuze ko n’ubwo  batakimenyakanishije cyane bizeye ko abantu bagomba kuza bakihera ijisho umuziki w’umwimerere unogeye amatwi.

Yagize ati ”Wenda ntago tumaze igihe twamamaza iki gitaramo ariko twizeye umusaruro mwiza kuko Somi ni umuhanzikazi w’umuhanga kandi w’igihangange muri Jazz.”

Patricia Garuka Mugume, Umuyobozi ushinzwe iyamamaza  ibikorwa muri Bralirwa, yavuze ko bishimiye gushyigikira igitaramo cya Somi binyuze mu kinyobwa cya Mutzig ndetse anavuga afite amashyushyu yo kubona uyu muhanzikazi ari gutaramira abanyarwanda baraza kwitabira.

Somi yaherukaga  kuririmbira mu Rwanda , mu mwaka wa 2010 yaje mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro. Gusa yavuze ko  yajyaga aza mu Rwanda mu kiruhuko n’ubukwe bw’inshuti.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO