Umunyarwandakazi Somi yishimiye gutaramira imbere ya Madamu Janet Kagame na Cecile Kayirebwa (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 gashyantare nibwo Umunyarwandakazi Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi w’imyaka 38 y’amavuko yataramiye I Kigali muri Muri Marriot Hoel igitaramo cyitabirie n’abantu benshi barimo abanyancybahiro barangajwe imbere n’umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Janet Kagame

Iki gitaramo cyari kiganjemo injyana ya Jazz uyu munyarwandakazi yashimishije abantu abantu we ni’itsinda rye maze bigeraho abantu bose  bageraho bamufasha kwizihirwa cyane kugeza aho nawe yaje guhaguruka akegera aho umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Janet Kagame  yari yicaye akamusuhuzanya ibyinshimo byinshi  banakafata umwanya muto bakaganira  nyuma bakanafata ifoto y’urwibutso.

Muri icyo gitaramo kandi hagaragaye abantu benshi bazwi mu myidagaduro hano mu Rwanda nka Cecile Kayirebwa umwe mubo Somi yavuze ko akunda cyane kandi yakuze yumva kugeza ubu akaba ariwe muhanzikazi Nyarwanda azi, abandi bari bitabiriye icyo gitaramo ni nka Might Popo ,Umuhanzikazi Phiona ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda .

Akandi gashya kagaragaye muri icyo gitaramo n’imitegurire yacyo kuko hari hateguwe imyanya mike cyane y’abantu batumiwe nubwo  kwinjira bayri ukwishyura akayabo k’ibihumbi 50.000fre mu myanya y’icyubahiro ndetse na 25.000 ahasanzwe .

Laura Kabasomi Kakoma ni umunyarwandakazi uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda ariko wavukiye akanakurira i Champaign muri Leta ya Illinois. Yamamaye cyane mu njyana ya Jazz ndetse afitanye amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.

Somi yegukanye igihembo ubwo hahembwaga abahanzi bakoze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihembo byiswe “NAACP Image Awards” mu muhango wabaye tariki ya 14 Mutarama 2018 mu mujyi wa Los Angeles.

Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 49 bikaba bitegurwa hagamijwe gukumira ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku ruhu cyangwa ku nkomoko y’umuntu rikunzwe gukorerwa cyane cyane abirabura muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Amafoto

Amafoto :Ihorindeba Lewis

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO