Umusaza w’imyaka 76 yamennye ibanga kukiri gutuma abakobwa bahururiye kwambara ibigufi no gusakaza amafoto

Uko iminsi yicuma niko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hadasiba kugaragara amafoto y’abakobwa biyambitse ubusa ibi byakomeje kuba urujijo mu batari bake hibazwa impamvu,mu gihugu cya Uganda umusaza ufite imyaka 76 ukora umwuga w’ubwarimu we aremeza ko ahanini bikorwa bagamije kuyobya no kwigarurira imitima y’abagabo ndetse bate ingo babakurikire.

kayo2

Ufashe umwanya ugasura imbuga nkoranyambaga nka Instagram,Facebook n’izindi,utungurwa n’amafoto aba acaracara y’abakobwa beza ndetse bazwi  biyambitse ubusa.Ahanini aya mafoto usanga aba yakunzwe ndetse abikwa n’umubare w’abatagira ingano mu bagabo rimwe na rimwe batazi na banyiri mafoto.Hari ababona aya mafoto bakipfuka mu maso  bemeza isi igeze ku musozo mu gihe usanga umubare munini bo baba barwanira kuyamurika no kuybikaho.

Ese iyi ngeso irushaho gusakara isi yaba iterwa n’iki?Umusaza wo mu gihugu cya Uganda ukora ubwarimu akaba n’umuyobozi mu kiganiro n’itangazamakuru yemeza ko iyi ngeso imaze gufata indi ntera mu karere ahanini iterwa n’uko abenshi mu bakobwa bashaka kuyobya no kwigarurira imitima ya benshi mu bagabo kugira ngo bate ingo babagana.

principal-died-on-girl

N’ubwo uyu musaza abyemeza atya,abenshi mu bakobwa mu mujyi wa Kigali bemeza ko kwambara ibigufi no gusakaza amafoto ahanini babikora bishimisha ntakindi bagamije.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO