Umuteramakofe Floyd Mayweather yahize kugura ikipe ya Newcastle agahita ayizanamo Christiano Ronaldo

Floyd Mayweather umuteramakofe w’umunyamerika ariko waretse uyu mukino,yahize kugura ikipe yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza Newcastle mu rwego rwo kuzamura business ye.

Atangariza ikinyamakuru the Star on Sunday Mayweather yavuze ko ubwe asanzwe akunda akanaba kandi umufana ukomeye w’ikipe ya Newcastle yo mu bwongereza nubwo yagiye ihura n’ibibazo byinshi harimo ibyo kumanuka mu kiciro cya kabiri ndetse no kubura amikoro bitewe na banyiri iyi kipe ariko ko we ashaka kugarura iyi kipe mu murongo kuko inafite umutoza mwiza cyane Rafael Benitez washobora gutoza umukinnyi uwo ariwe wese ku isi.

Floyd Mayweather ngo arashaka kugura ikipe ya Newcastle yo mu bwongereza

Muri iyi minsi ikipe ya Newcastle iri kumwanya wa 13 n’amanota 32 ikarushwa 48 n’ikipe ya mbere ya Man City;iyi kipe byakomeje kuvugwa ko iri ku isoko bityo bamwe mubashoramari bifuza kugura iyi kipe harimo n’uyu muteramakofe Mayweather.

Floyd Mayweather kandi yakomeje avuga ko naramuka ibiganiro bigenze neza akagura iyi kipe;umukinnyi wa mbere azhita azana ni kizigenza Christiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid akaza gusoreza umupira muri iyi kipe.Yagize ati:”Ronaldo ni inshuti yange ndetse ni n’umufana wange nkuko yambwiye kandi turanaganira yazaga no kumfana nkikina;ibi rero rwose uyu mubano wacu uzatuma abyumva ubundi aze hano gukina muri Newcastle”

Floyd Mayweather yifuza Ronaldo mu ikipe ya Newcastle namara kuyigura

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO