Umva amagambo y’indirimbo nshya ya Theo Bosebabireba afatanyije na Davinshi nyuma y’ibyo amaze iminsi acamo

Umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda mu njyana ya Gospel uzwi nka Theo Bosebabireba;nyuma y’ibyo yaciyemo muri iyi minsi itambutse harimo kuba yaba yaraciwe mu idini yasengeragamo ndetse no kuba yarakubiswe bikamuviramo indwara,yashyize hanze indirimbo afatanyije n’umuhanzi Davinshi usanzwe uzwi mu Rwanda nawe muri iyi njyana.

Nyuma y’indirimbo nka “Amashimwe,Ishimwe,Niwe undengera,Ushyirwe hejuru n’izindi…za Davinshi;ubu noneho yahisemo gukora n’uyu muhanzi ukomeye Bosebabireba mu rwego rwo kuzamura muzika ye cyane ko uyu muhanzi (Bosebabireba) akunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo maze bakorana iyi bise KUKI.

Ni indirimbo bise Kuki(Davinshi na Theo Bosebabireba)

Davinshi akaba ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana uri gukora cyane nkuko bigaragarira buri wese ukurikirana umuziki w’injyana ya Gospel;ibingibi bituma nta gihindutse aribyo bitereka umuhanzi muri bamwe bahatanira ibihembo bya Groove Awards bibera mu Rwanda.Davinshi abifashwamo byose na Bora Band.

Kanda hano wumve indirimbo KUKI ya Davinshi afatanyije na Theo Bosebabireba:

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO