Unai Emery yemejwe nk’umutoza Mukuru w’Arsenal

Ikipe ya Arsenal imaze kwemeza ko Unai Emery ari we mutoza wayo mushya, akaba asimbuye umusaza Arsene Charles Wengtr uherutse kuva muri iyi kipe nyuma y’imyaka 22 yari ayimazemo.

Emery ukubutse mu kipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa amaze gusinyana n’iyi kipe amasezerano y’imyaka ine.

Arsenal imaze guha umugisha iby’aya makuru ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Aganira n’urubuga rwa Arsenal, Ivan Gazidis usanzwe ari umuyobozi w’iyi kipe yavuze ko bahisemo guha akazi uyu mugabo ukomoka u gihugu cya Espagne bitewe n’uduhigo yagiye ageraho mu gihe gito amaze mu mwuga w’ubutoza.

Ati” Unai afite yageze ku mihigo myinshi ishimishije mu gihe amaze mu butoza, yazamuye zimwe mu mpano nziza ku mugabane w’Uburayi, kandi akina umupira mwiza unyura ikipe ya Arsenal. Ikindi ni umunyamurava, kandi amahame n’indangagaciro agira haba mu kibuga no hanze yacyo bimugira umuntu ukomeye twizera ko azaduteza imbere.”


“We conducted a confidential, wide-ranging and rigorous search involving extensive background references, data and video analysis, and personal meetings with all the candidates we shortlisted. All were interested in the position and we were unanimous in our choice of Unai to drive the next chapter of our history.”

Unai Emery we yavuze ko yishimiye kuba umutoza w’iyi kipe iri mu zikomeye ku isi, bijyanye no kuba izwi kandi ikunzwe ku isi hose bitewe n’imikinire yayo ndetse n’umuhati igira mu kuzamura abakinnyi bakiri bato.

Unai Emery ni umwe mu bagabo batamaze igihe kirekire mu mwuga w’ubutoza ariko bawufitemo izina rikomeye, kuko yatangiye azamura ikipe ya Almeria mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Espagne, atwarana umwanya wa gatatu wa shampiyona ya Espangne na Valencia inshuro eshatu zikurikirana, akubitaho gutwarana na Seville Europa league eshatu zikurikirana, mu gihe uyu mwaka yatwaranye na PSG ibikombe bibiri bikinirwa mu Bufaransa, harimo shampiyona na Coupe de la ligue.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO