Uncle Austin arasaba abakunzi kwirinda umuyamitwe uri kumwiyitirira

Uncle Austin  ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umunyamakuru wa radiyo Kiss Fm muri iki gitondo nibwo abinyujije ku rukunda rwe rwa Instagram yasabye abamukurikira na bamuzi kudakomeza kumva umuntu uri kumwiyitirira akabiba amafaranga.

Mu kiganiro amaze kugirana na Touchrwanda Uncle Austin adutangarije ko muri iyi minsi hari umuntu atazi  uri kumwiyitirira agakoresha amazina ye  ndetse na Numero yanditse kuri Austin luuwano Tosh akabiba mafaranga.

Ajya kumenya aya makuru nuko hari umwe mu bakuzi b’ikiganiro akora kuri Kiss Fm aho umuntu wese uba ari kucyumva asabwa kuvumbura ijwi ry’ikintu baba bahisemo uwo munsi noneho wa gitsinda bakaguha mafaranga kandi uko iminsi ishira ayo mafaranga agenda aba yose ku buryo umuntu wese wabwira ko yabona amajwi yo gutsinda yagukorera icyo ushaka akaba ariyo nzira uwo mutekamutwe yakoresheje kuri bamwe mu bafana be anyuze kuri facebook  maze amwumvisha yuko ari Uncle Austin kandi yamufasha  gutsinda ako kayabo ka mafaranga.

Mu gisa n’itangazo Uncle Austne yashyize kuri Instagramm yaburiye abantu abasaba kuba maso kuko hari abamwinjiriye.

Yagize ati” Uyu muntu Yakoze account ayitirira amazina yanjye, Sinzi naho yakuye ID number zanjye agura na SIM card ayandikisha mumazina ya Austin Luwano Tosh… Kuburyo arimo kubeshya abantu abaka amafaranga mu buryo butandukanye… Muhe amafaranga yawe ku giti cyawe ..Uraburiwe tu.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO