Uncle Austin yanditse ubutumwa bubabaje burimo ukuntu yategetswe kurongora akiri muto

Uncle Austin agiye gusuka hanze igitabo gikubiyemo ibibazo yaciyemo, imibereho ye muri Uganda, uko yategetswe gushaka umugore afite imyaka 19 bikarangira batandukanye n’ibindi byose bituma bamwibazaho.

Uyu muhanzi umaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Everything’ yahuriyemo na Meddy, yavuze ko ubu ageze kure umushinga w’igitabo azabumbiramo ibyerekeye ubuzima bwe kuva akibana n’ababyeyi be muri Uganda kugeza aje gutura mu Rwanda aho iwabo bakomoka.

Yavuze ko yatangiye gutekereza ibyo kuzandika ibitabo akiri mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ari nabwo yakundaga cyane gusoma inkuru ndende. Yagize ati “Ibyo kwandika nabikunze cyane nkiri mu wa Gatatu mu mashuri yisumbuye, niho natekereje kwandika igitabo ariko byageze igihe numva bibaye ngombwa ko ngisohora kugira ngo abantu bansobanukirwe.”

Mu gitabo cye, Uncle Austin azibanda cyane ku bibazo abantu bamwibazaho, azitsitsa kandi ku bye n’umugore witwa Ingabire Liliane barushinganye mu mwaka wa 2006 bikarangira batabanye.

Yavuze ko impamvu yahisemo gushyiramo ‘umutwe’[chapitre] wibanda ku bye na Ingabire Liliane ngo ni amateka y’urukundo rwabo n’uburyo bamutegetse gushinga urugo afite imyaka 19 y’amavuko, ibintu afata nk’ikintu gikomeye mu bihe byaranze ubuzima bwe.

Yagize ati “Harimo utubazo twinshi, ibyo abantu batazi kuri Austin, hari ibisa n’ikinamico nanyuzemo. Muri iki gitabo ndashaka ko ibyo abantu bibaza kuri njye babimenya by’ukuri.”

Yongeyeho ati “Abantu bazamenya ngo Austin ni muntu ki? Ni ibintu byinshi umuntu yagiye acamo, nzagaruka ku buryo naje gushaka umugore ku myaka 19 sinabana na we nubwo abantu bafite uko babizi.”

Mu bindi azavugaho mu gitabo cye, Uncle Austin ngo azagaruka ku bibazo by’ubuzima yanyuzemo akiri mu mashuri, yari umwana wavukiye mu muryango wifashije ariko se amaze gupfa iwabo babura ubushobozi bwo kumwishyurira ishuri bityo biba ngombwa ko ashaka akazi kugira ngo abashe kubona amafaranga y’ishuri.

Yagize ati “No kurangiza amashuri byansabye gushaka akazi kugira ngo mbona amafaranga yo kwishyura. Muri iki gitabo nzavugamo ukuntu narangije ishuri bingoye, uko namenya ko mfitanye isano n’u Rwanda nkaza no kuhaba, uko natangiye ubuzima hano n’ibindi.”

 

Mu gitabo cye, Uncle Austin azagaruka ku buryo yategetswe gushakana na Ingabire Liliane agifite imyaka 19

Muri iki gitabo, ngo hari chapitre yihariye yageneye ibihe yabanyemo na Mowzey Radio bakiri ingimbi ndetse n’uburyo yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu myaka 16 ishize.

Yagize ati “Ninjiye mu itangazamakuru ari kuri pasika, iyi pasika nigera nzaba nujuje imyaka 16 kuri radio na 32 nzaba maze kuva mvutse. Ibyo byose nzabisubiramo mu gitabo cyanjye.”

Muri iyi minsi biravugwa ko Uncle Austin yatandukanye burundu na Umwiza Joanna bari bafitanye umwana. Uyu muhanzi yanze kwemerera IGIHE niba koko ibyabo byararangiye cyangwa niba hari ikindi cyabaye abantu batazi.

Yagize ati “Nta kintu ndi kubivugaho, ntabwo nkeneye kubivugaho.” Abajijwe niba koko umugore yaramusigiye umwana akigendera, Austin yagize ati “Nta kintu ndi bukubwire, ntacyo ndi kubivugaho.”

Igitabo cya Uncle Austin ateganya ko kizajya hanze mu Ukuboza umwaka wa 2018.

 

Uncle Austin amaze iminsi ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umwana we gusa

 

Ibya Uncle Austin na Joanna nabyo bizagarukwaho muri iki gitabo

 

Umwiza Joanna wari umaze igihe ari umugore wa Uncle Austin

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO