Urban Boys Nyuma yo gushinga Studio no gutangiza irushanwa binjiye no mw’Itangazamakuru

Itsinda rya Urban boys rigizwe na basore babiri Humble Jizzo na Nizzo Kaboss nyuma  yoho batandukaniye na Mugenzi wabo Safi bihaye ingamba nshya zo kwiteza imbere aho bahise binjira mu bikora by’Ubucuruzi ndetse bakanashinaga Studio ya Muzika Bise Urban Record kuri ubu aba basore binjiye no mw’itangazamakuru aho bashyize hanze urubuga bazajya bakoresha mw’Itangazamakuru  bise http://insiderwanda.com/

Mu kiganiro Kigali Hit imaze kugira na Humble Jizzo umuvugizi w’iri tsinda akaba anaririmbamo  adutangarije ko  Urban Boyz atari rikora muzika  gusa  ahubwo  banafite  ibindi ibikorwa byinshi bitandukanye birimo ibyo bamaze kugeza hanze ndetse n’ibindi bateganya kuzereka abanyarwanda mu minsi ya vuba .

Humble akaba yakomeje atubwira ko kuri ubu bashyize hanze urubuga rwa Internet bise http://insiderwanda.com/  uru rubuga bakaba rutazajya ruvuga amakuru ajyanye n’ibikorwa bya Urban Boyz gusa ahubwo rukazaza rufasha abanyarwanda kumenya amakuru atandukanye hirya no hino kwisi ndetse nabazaza bifuza kwamamaza kuri uru rubuga amarembo azaba akinguye.

 

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Humble akaba yamaze impungenge abafana b’itsinda rya Urban Boyz bibaza niba iri tsinda rigiye mu bintu by’ubucuruzi badashobora kureka umuziki akaba yatubwiye ko bitashoboka ko bareka umuziki ahubwo aribwo bagiye gushyiramo imbaraga nyinshi dore ko no muminsi mike abakunzi babo bashonje bahishiwe hari ibyo bari kubategurira.

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO