Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’u rubyiruko YCEO rugiye kurihira ishuri abana 50 batishoboye

“Abana batishoboye basaga mirongo itanu bagiye kwishyurirwa amafaranga y’ishuli n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango nyarwanda w’urubyiruko wa YCEO”.

Nyuma yuko urubyiruko rutandukanye rwibumbiye hamwe , nyuma rukaza kugira igitekerezo cyo kugira icyo rwafasha mw’iterambere ry’igihugu,tariki 3 Ukuboza 2016,batangije igikorwa cyo gukusanya inkunga igamije gufasha abana batishoboye ,muburyo bwo  kubishyurira amafaranga y’ishuli.

Murinda Christian Dominic , ushinzwe gahunda muri uwo muryango ,mu kiganiro na Royal Tv yatangaje ibyo bamaze kugeraho, na mbere yuko batangiza kumugaragaro icyo gikorwa.Muri icyo gikorwwa cyo gukusanya iyo mfashanyo hagaragaye  urubyiruko gusa, byateye kwibaza niba intumbero yicyo gikorwa ari ugufasha bikozwe n’urubyiruko gusa.

Mu guhitamo abana bagomba gufashwa , hifashishwa lisite bahabwa n’uturere baba bahisemo gukorana natwo, kuri bo ngo ni imikorere myiza ,ari naho bahera basaba n’izindi nzego za Leta kugira uruhare mugushyigikira icyo gikorwa.

yceo2

YCEO mu gikorwa cyo kurihira ishuli abana 50 batishoboye

Bamwe mu rubyiruko rwamaze kwibumbira hamwe nabagenzi babo,bahamya ko kugira umutima ufasha ari intambwe iganisha umuntu ku iterambere , ariko byose bigashoboka biciye mu kwibumbira hamwe, ibyo ni bimwe mubyavuzwe n’uwitwa, Happy UMUTONI , akaba umunyamuryango.

Urwo Rubyiruko rwahisemo kwibumbira hamwe nyuma yo kuvumbura ko ari rwo mizero y’igihugu, byose byatangiriye mu kwishyira hamwe hagamije kureba icyo bakora kigamije kubateza imbere, ndetse no guteza imbere igihugu byumwihariko,iyo akaba ari imwe mu ntambwe bateye ndetse ngo urugendo ruracyakomeza nkuko babivuze.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO