Urukundo rwa Selena Gomez n’umukunzi we Justin Bieber rwongeye kuzamo intonganya

Urukundo rwa Selena Gomez n’umukunzi we Justin Bieber rwongeye kuzamo agatotsi ndetse binatuma aba bombi batangaza ko urukundo rwabo ruhagaze burundu ko ntanumwe wifuza kuba yazongera kuvugwa murukundo na mugenzi we.

Selena Gomez n’umukunzi we Justin Bieber kuri ubu ntibari kuvuga rumwe,bamaze kongera gutandukana

Justin Bieber na Selena Gomez binjiye mu rukundo kuva mu mwaka wa 2011 baza gusa naho batandukanye kubera ukutumvikana kwabo bombi mu mwaka wa  2014 bongera gusubirana nanone mu mwaka wa 2017 ibatarakiriwe neza n’abantu batandukanye barimo n’imiryango yabo, ariko bo bakemeza ko basanze bararemewe kubana.

Justin Bieber na Selena Gomez baciye mubihe byiza by’urukundo

Mu bihe bitandukanye, aba bombi bagiranye bakomeje kugaragaza ko urukundo rubarimo rukomeye ariko ubu bamaze gufata umwanzuro wo kuba bahagaritse urukundo rwabo by’igihe kitaramenyekana (love break) nk’uko umwe mu nshuti zabo yabitangarije E!Online.

Yagize ati “Mu minsi ishize bagiye bagirana utubazo dutandukanye ndetse baza no gushwana bituma bahitamo kuba bahagaritse gukundana. Gusa bakomeje kuvugana kandi bahamya ko amarangamutima bafitanye atigeze ahinduka ahubwo ko bari mu karuhuko.”

Yakomeje asobanura iby’iki kiruhuko ati “Bazongera basubirane nta kabuza. Ntabwo rwose bafite gahunda yo gushakira ahandi ahubwo bashakaga igihe batari kumwe. Selena na Justin babangamiwe bikomeye n’igitutu baterwaga n’urukundo rwabo muri rubanda. Ku rundi ruhande nyina wa Selena na we utarishimiye gusubirana kwabo yakomeje kubabera imbogambizi itoroshye.”

ubwo Justin na Selena b asubiranaga umwaka ushize

Kugeza ubu aba bombi ntakintu nakimwe baratangariza itangazamakuru,gusa umwe mu inshuti zabo ya hafi yatangaje ko aba bombi batandukanye kugeza igihe ibibazo bafitanye bizarangirira kuko ngo nawe atazi umunsi n’igihe ngo dore ko bari bafitanye amabanga menshi atandukanye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO