Urusengero Redeemed Gospel Church rwa Bishop Rugagi Innocent rwafunzwe

Urusengero Redeemed Gospel Church rwa Bishop Rugagi Innocent n’urw’Itorero Inkuru Nziza ziherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati zafunzwe kubera kutubahiriza ibyo zasabwe gukosora n’Akarere ka Nyarugenge.

 

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2018 nibwo izi nsengero zombi zashyizweho ingufuri. uru rusengero rwo kwa Rugagi rwafunzwe nyuma y’amakuru umwe mu baruturiye yatanze avuga ko rusakuza cyane mu gihe cy’amateraniro bikamubangamira.

Iki cyemezo cyo gufunga insengero cyafashwe nyuma y’igihe ba nyirazo hari ibyo basabwe gukosora ariko ntibyakorwa.Urusengero rwa Bishop Rugagi rufunzwe mu gihe itorero ayobora riri mu giterane cy’iminsi 77 cyahawe izina rya “Habwa’’ kiba buri munsi nimugoroba.

Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza ko abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.

Ingingo ya 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO