Urutonde rw’abahanzi batanu  mu karere bagenda bibagirana bucece

Uko iminsi yicuma niko usanga bamwe mu bahanzi bari bashoboye bagenda  bibagirana bucece,ahanini bitewe n’uko bari batagikunzwe bakagenda basezerera uyu mwugaga bucece bikarangira bibagiranye burundu.

e19347e1c3ca0c0b97de5fb3b690855a

Nameless 

Mu kiganiro n’abakunzi ba muzika mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo,umunyamakuru yageze ahitwa Touch records inzu itunganya muzika bibukiranya ibigwi bya bamwe mubahanzi bari bakunzwe mu karere ariko bagenda bibagirana bucece.

????????????????????????????????????

Umuhanzi Juliane

Dore urutonde rw’abahanzi bamaze kwibagirana muri muzika

Lolilo:Uyu muhanzi  ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yakunzwe bitagira ingano mu karere ku bw’indirimbo ze no kuba ariwe warugezweho akunzwe cyane n’igitsina gore.Abenshi bamuzi mu ndirimbo….

Nameless: Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya yigeze yigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo yakunzwe cyane Nasinzia,uko iminsi yicuma yaje gutangaza ko asezereye uyu mwuga burundu.

lolilo_yaguze_imodoka_akuye_mu_muziki

Umuhanzi Lolilo

Mr Nice: Umuhanzi  Mr Nice ukomoka muri Tanzania kwibagirana kwe muri muzika bibabaza benshi kandi yari umwe mu bahanzi bakunzwe. Mr Nice nyuma yo kwigarurira benshi yaje guhura n’impanuka ikomeje kumukurikirana dore ko kuri uyu wa Gatatu hasakaye inkuru y’uko yaba yamaze gusezera ku isi ,gusa aya makuru aza kwemezwa ko ari ibihuha.

Joliane Kanyomozina:Uyu muhanzikazi wakunzwe mu gihugu cya Uganda n’isi yose ku bw’ijwi rye n’indirimbo zikunzwe,nyuma yo gupfusha imfura ye uko iminsi yicuma niko agenda arushaho kwibagirana.

saida-karoli

Sayida Karoli

Sayida Karoli:Uyu muhanga mu ndirimbo z’Imyambao  zikunze kwifashishwa cyane  mu bitaramo by’abaswahili n’abayisilamu  guturuka muri Tanzania ,kugeza ubu ntagihangano gishya aheruka gushyira ahagaragara.

mr-nice

Mr Nice

Iyo uganira na benshi kugituma bamwe mu bahanzi bagenda bibagirana mu muziki,bamwe bakubwira ko biterwa n’ikigero cy’umwaka gukora nta ntego n’ibindi.Ese wowe ubibona ute ko iki kibazo kigaragara no mu Rwanda?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO