Uyumvire agashya indaya zakoze iby’umubabaro bihinduka imyidagaduro

Indaya zicuruza mu karere ka Mbale  mu gihugu cya Zimabwe zakoze agashya kadasanzwe kamenyerewe mu bihe bikomeye abantu babuze uwabo ziyemeza gutanga igitsina ku buntu ku bantu baje gushyingura mugenzi wabo.

Ntibisanzwe ko ibihe benshi bari mu marira kubera mugenzi wabo wavuyemo umwuka ko bamwe baboneraho kumukorera irwibutso bishimisha mu mibinano mpuzabitinsa.
Harare Metro ivuga ko izo ndaya zemereye abantu bari mu kiriyo kubaha igitsina nta bwishyu basabwe mu gihe cy’iminsi  ibiri mu rwego rwo guha mugenzi wabo icyubahiro.
Mu baganiriye n’iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru batangaje ko nyakwigendera uzwi ku mazina ya Mesiyas yari yaraciye ibintu mu busambanyi akaba yari azwi mu karere hose.
Umwe mu ndaya ukora uyu mwuga, Busisiwa  yatangaje ko nyakwigendera nubwo yari azwi nk’igisambo bo bamumenye kubera gusambana muri Mbale kandi akaba yari umukiriya wabo.
Yagize ati ” Twamumenye kubera ubusambanyi kandi yari umukiriya wacu uhoraho.”
Yakomeje avuga ko nta mafaranga bari bafite ngo baterateranye mu rwego rwo gutegura gahunda yo kumushyingura bityo batanga icyo bazi neza ko abagabo bari baje gutabara bakunda kurusha ikindi maze ko bahabwa igitsina ku buntu.
Umuvugizi w’umuryango wa nyakwigendera,Brandon Chikukwa yahamije ko izi ndaya ziyemeje gutanga igitsina ku buntu ku bantu bari baje gutabara.
Yagize ati “ Sinari narigeze mbona ibintu nk’ibi aho abantu bari baje gutabara basambaniye mu modoka n’ijoro. Bakabaye baragiye ahandi hantu hiyubashye akaba ariho basambanira.”
Benshi basambaniye mu mudoka karahava
Yakomea agira ati “Ni serivisi bagaha buri muntu wese wari waje gushyingura gusa nk’umuryango nta kintu twagombaga gukora kuko bakoraga icyo babona gihesha nyakwigendera icyubahiro.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO