Wa mugabo wasambanyije ihene ebyiri kugeza zishizemo umwuka yasabiwe gufungwa

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, nibwo umugabo witwa Hosea Kyeng utuye mu giturage cyitwa Kabomo muri Kapsumai mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi amaze gusambanya ihene 2 ndetse zombi zimaze gushiramo umwuka.

Abafashe uyu mugabo amaze gukora ayo mahano bahise bamushyikiriza inzego za polisi zikorera kuri sitasiyo ya Kapsumai kugira ngo akurikiranywe kuri iki cyaha cyo gusambanya amatungo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe nibwo uyu mugabo Hosea Kyeng wakoze amahano yagejejwe imbere y’urukiko, ariko ahakana ibyo gusambanya izo hene zombi nk’uko babimushinjaga.

Ikinyamakuru The Star dukesha iyi nkuru cyanditse ko abatangabuhamya babonye Kyeng ari gusambanya izo hene bavuze ko ubwo bamubonaga yahise abatera ubwoba ababwira ko nibabivuga azabagirira nabi.

Umucamanza witwa Nelly Adalo waburanishije uyu mugabo yamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 14 nyuma yo guhamwa n’icyaha nk’uko bigenwa mu gitabo cy’amategeko ahana mu ngingo yacyo ya 162 (b).

John Korir nyir’izo hene zombi zakorewe amahano yashimangiye ko zishwe n’uko zari zimaze gusambanywa na Kyeng.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO