Wifuza kubaho ufite akanyamuneza mu muryango wawe Dore ibyo wakwifashisha kugira ubigereho

Ibyishimo” si ikintu ujya ku isoko ngo ube watanga amafaranga runaka ngo ubigure kandi usanga akenshi bikenewe cyane mu muryango, hamwe usanga yaba umugore,umugabo yewe n’abana babana nk’abantu bataziranye habe no gusabana ngo bashake ibyishimo maze umuryango wabo ususuruke, ahubwo bagahora mu makimbirane n’intonganya zidashira.

 

Kubera icyo kibazo tugiye kurebera hamwe Inama zishobora kudufasha gushaka ibyishimo mu miryango yacu kandi tukabyishakamo kuko bitagurwa Ku isoko.

1. NTUKIFUZE KWAKIRA GUSA

Kwikunda mu rugo iteka ukumva ko bagukundwakaza, mugenzi  wawe ko agomba kuvunika cyane bituma mutagira ibyishimo. Urikunda wowe ntushaka gutanga no kugaragaza amarangamutima yawe. Umuhanga mu mibanire y’abantu Anthony Robbins yavuze ko kugira ngo umubano urambe biba byiza iyo wumva watanga byinshi kuruta uko wumva wa kwakira gusa. Birumvikana kuko nushyiramo imbaraga ukamwereka ko umwitaho cyane kurusha wowe bizagufasha kugira ibyishimo mu rugo kuko nta kwikunda kuzaba kuri mu rugo rwanyu.

2. KWISHIMA KWAWE NI WOWE

Wikumva ko mugenzi wawe ariwe ushinzwe ibyishimo byawe. Ntuzategereze ko agukorera ibyo ushaka ngo wishime. Ibyishimo byawe ni wowe bigirira umumaro. Wimwikoreza umutwaro wo kubigushakira wowe nta ruhare ushaka kubigiramo. Urukundo nyarukundo si aho umuntu aba agiye kubonera amaronko,ni amarangamutima muba mugomba gusangira ariko buri wese iyo yabiharaniye.

3. ITA KU BYIZA GUSA

Ntamuntu kuri iyi si udakosa cyangwa ngo agire ingeso zitari nziza mu maso y’abandi. Wikwita ku bibi by’umufasha wawe ahubwo mukundire ibyiza akwereka bityo uzumva urushijeho kunezezwa n’urukundo rwanyu. Nawe nturi shyashya ,hari aho utamubanira neza. Wikumva ko ugomba kwita ku makosa ye  gusa naho ibyiza bye ntubikozwe. Ushobora no kuba umurusha ingeso mbi ntawe udakosa rero ujye ugerageza kwibanda ku byiza aho kwibanda ku makosa.

4. WIBIKA INZIKA

Niba mugenzi wawe agukoshereje, wibiha umwanya munini kandi atari ni ikosa rikomeye. Kubabarira ni indangamuntu ku bantu babana cyane ku mugore n’umugabo. Niba uko agukosereje ubika inzika,uzamubonaho icyiza ryari?Uzabona ibyishimo mu rugo ryari?ko ahubwo uzajya uhora mu matiku gusa.wigarura akaboze.

5. MUFATANYE

Iyo mushyize hamwe mwese mugashakira hamwe inyungu  z’urugo rwanyu nibwo muryoherwa .Gufatanya bigendana no guhanga udushya. Buri wese agahora yiga cyangwa ashakisha icyakongerwamo gishya mu rugo rwanyu. Urumva ko buri wese narwana intambara yo guhanga udushya mukibera mu isi y’umunezero gusa nubwo ibibazo bitabura ariko ntibigire icyo bihungabanya cyane mu rugo rwanyu.

6. MUSHIMIRE

Icyiza cyose agukoreye mushimire bizamutera imbaraga. Azabona ko atavunikira ubusa ejo arusheho. Aziyumvamo imbaraga zidasanzwe kuko akora agashimwa n’uwo yahaye ubuzima bwe bwose, ntukabe intashima .

7. MUGIRE IGIHE CYO KUGANIRA

Kuba mwirirwana cyangwa murarana ntibihagije ngo wumve ko mutafata igihe ngo mujye ahantu muganire ku bintu runaka byateza imbere urugo rwanyu,kuko guhora mukubana kenshi ariko mutavugana ibyo ntacyo byabunguraho,ahubwo mugire igihe muganire mutuje nta kintu kibarogoya.

8. MWIZERANE

Icyizere nicyo cyubaka ingo nyinshi muri iki gihe. Numuha icyizere nawe azakigenderaho kandi ntazaguhemukira. Kereka niba ari ingeso yifitiye. Nuhora umuneka cyangwa umucunga nk’ucunga nk’umwana muto, bizatuma atisanzura ube wanamutera umutima wo kuguca inyuma cyangwa kuguhemukira kandi ari wowe ubugizemo uruhare.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO