Wowe wibaza uko uzabona umukunzi dore ahantu  ushobora kumukura utiriwe wigora

Ni kenshi twumva abantu bashakana bakorana, bariganye se cyangwa banafite ahandi hantu bakunze guhurira ukumva rimwe na rimwe biratangaje, hakaba ari nubwo utabyiyumvisha. Nyamara ibi n’ibintu bisanzwe kandi byumvikana  harushobora kwibaza ngo gute?

Related image

Iyo umuntu aganiriye n’abashakanye, akenshi uzasanga bakubwira ko bari baturanye, nyamara hari n’ubwo usanga bariganye, barakoranye ndetse n’ibindi byinshi.

Reka turebe uko abantu bashobora guhuza bitewe naho bahuriye cyangwa bahurira.

Aha twahera ku buryo abantu bakunze guhuza :

Baribaturanye:Abantu babana iwabo barigeze guturana usanga ubucuti bwabo buba bwaratangiriye mu buto bwabo, bityo uko bagenda bakura nubucuti bukaba bwarushaho kwiyongera bikazagera naho bivamo kubana.

Twaganiriye bamwe mu bashakanye bamenyanye muri ubu buryo maze batubwira muri macye uko byatangiye. Umutware  yagize ati:cyera i wacu twariduturanye, twari abana bari mu kigero kimyaka icumi, imikino myinshi twakinaga nkabana twigabanyijemo amakipe numvaga ntashobora gukina tutari kumwe, rimwe na rimwe nazanaga amahane ariko we yacishaga macye akambuza gutera amahane, twaje kujya mu mashuri yisumbuye ubwo naringeze mu gihe cy’ubugimbi ntangiye kwiyumva nk’umusore no gushaka gutereta ntawundi mukobwa wanzaga mu mutwe, igihe cyarageze biba ngobwa ko mbi mubwira maze nsanga norosoye uwabyukaga, birakura kugeza twiyemeje kurushinga.”

Image result for People in love

Bariganye:Kenshi kuntebe yishuri umuntu ahahurira n’ibintu byinci ndetse nabantu benshi batandukanye, ibi harababigiriramo amahirwe bakahakura abafasha.

Aha twavuga:Nkabantu bahurira mu kibuga mu mukino runaka, bashobora kuba bose ari abakinnyi cyangwa umwe ari koce w’undi. Bijya bibaho ko abantu bahurira mu kibuga ariko ni gacye bibaho cyane ko usanga ama ekipe aba agizwe nabasore gusa, andi nayo agizwe nabakobwa gusa.

Ariko twabashije kuganire numwe washakanye nuwo bahuriye ku mupira. Mumagambo macye yagize ati:”Nigaga muri semineri nkuru, nshaka kuzaba padiri, igihe kigeze nza gusanga atariwo muhamagaro wanjye ntangira kubivamo gahoro gahoro, nibwo najyanwaga gutoza ikipe yabana babakobwo bigaga mu mashuri yisumbuye, yari mu kigo cya babikira, bari bafite kapiteni w’umuhanga cyane. Uko iminsi yashiraga niko namukundaga, byabaye aho igihe kitari gito maze ndamwerurira biba nko korosora uwa byukaga, guhera ubwo dutangira urugendo none ubu tubanye neza twabyaye abana 8”

Ibi ushobora kubifata nk’ibintu bisanzwe kumva abahura muri ubu buryo, ariko hari ibyo ushobora kumva bigoye,. Ushobora kutiyumvisha uburyo abantu bashobora kurushinga barahuriye mu kabari kandi rugakomera, ariko noneho birashoboka.Umwe mu bubatse barahuriye mu kabari yagize ai:”twahuriye mu kabari buri wese aje kwigurira, turaganira turahuza,mwaka nimero ya telephone.

Related image

Uko iminsi yashiraga narushagaho kumutekerezaho cyane, naje kumusaba ko twakundana arabinyemerera nanjye nishimira ukuntu ngiye no kubana n’umuntu duhuje, tuzajya tujyana gusangira ntakibzo, igihe kigeze namusabye ko twabibwira ababyeyi, abyemera nta gushidikanya, maze urukundo rurakomera.”

Hari henshi ushobora guhurira n’uwo mwarwubakana, gusa haraho bigora kwizera uwo mwahahurira ariko nyamara ntaho utakura umukunzi.

Bityo rero nimba mu nzozi zawe wumva habamo kurushinga, wizuyaza ujya kure ushakisha, hera kuba kuri hafi kuko ari nabo biba byoroshye kuba wamenya imyitwarire ndetse n’ibindi byaranga uwo wifuza.

Basore namwe bakobwa ni ahanyu ngo ushishoze, maze wihitiremo uwo muzarushinga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO