Yaguye gitumo umukunzi we asambana bimutera ihungabana none aragisha inama

Nakundanye n’umusore ahagana mu mwaka wa 2014, tujyana iwabo anyerekana mu muryango nanjye mujyana iwacu baramumenya ndetse baranamwishimira ku buryo iyo mama yamaraga icyumweru atamenye amakuru ye ngomba kuba mfite igisubizo ndibusubize.

Umunsi umwe nararwaye ndi ku ishuri ariko bidakanganye, nsaba uruhushya ngo ntahe maze ndaruhabwa ngo ntahe nje kwivuza nimara gukira nzahite nsubirayo dore ko twari tugiye kwinjira mu bizamini.

Mu gihe naringiye gusohoka mu kigo nahisemo kubwira mushuti wanjye ariko wigaga ataha ngo amperekeze kuko we yari afite akanya kandi buri bucye ari weekend.

Yaremeye turagenda ariko musaba ko twabanza tukajyana ku musore dukundana nkabanza kuruhuka kuko numvaga ndikuzengerezwa kandi nari nanamukumbuye singiye kwirarira.

Tukigera ku rugi rw’igipangu yari atuyemo twarakomanze tubura umuntu udukingurira,ariko ku bw’amahirwe umusore w’umunyakenya babanaga yaraje arakingura, kuko yari anzi ntakibazo turinjira.

Nabanje kumubaza niba Wilson ariyo(umukunzi wanjye) mbona aguye mu kantu ariko ambwira ko ariyo gusa ansaba ko naba ndi mu ruganiriro kuko hari utwo yari ahugiyemo.

Naricaye gato numva ndashaka kuryama nkaruhuka, mpita mboneza mu cyumba, nsanga uwo nita umukunzi wanjye aryamanye n’undi mukobwa barimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nabuze icyo nkora, ariko wa mushuti wanjye twavanye ku ishuri yaramfashe arampindukiza arantwara anyuriza moto, ndataha kuko numvaga ntazi iyo ndi bitewe n’ibyo nabonye.

Hashize iminsi ibiri Wilson atarampamagara, ku munsi wa gatatu mbona telefoni irasonnye ndebye nsanga niwe ndayitaba maze ansaba ko nakwiregagiza ibyabaye maze nkamuha umwanya tukaganira akambwira ukuri kose.

Nabanje kwanga ariko ndiyumvira ndamwemerera muha umunsi wo kuwa gatanu.

Twaje guhura ambwira ko uwo mukobwa baryamanye atamukundaga aranyinginga ngo mubabarire simwange kuko nibiba aziyahura, kandi namenye ko yamuteye inda akaba yaratangiye kumwihunza.none bakunzi b’urubuga Kigalihit.rw  nabonye mugira ibitekerezo byiza nabasabaga kungira inama!Nkore iki?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO