Yashyamiranye n’umugore bapfa ifi mbisi ahitamo kwiyahura akoresheje ikiziriko

Mu gihugu cya Tanzania  agace kazwi ku izina  Kalundi umugabo uzwi ku izina rya Vedast Kazumba  ufite imyaka 51 y’amavuko,muri iki cyumweru dusoza yafashe umwanzuro wo kwiyahura akoresheje ikiziriko nyuma yo gushyamirana n’umugore we bapfa ifi mbisi.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Bongo5 ,yemeza ko ngo uhagarariye Police muri iki gihugu yemeje aya makuru y’urupfu rwa Vedast  n’ubwo hagikorwa iperereza.

Uretse amakuru ya police hari n’umutangabuhamya usanzwe aturaniye uyu muryango.Ahamya aya makuru akemeza ko muri iki cyumweru dusoza  basanze umugabo Vedast  ishyize mu kiziriko yamaze gupfa.Uyu mutangabuhamya ngo amakimbirane hagati y’aba bombi yatangiye butarira bakumva mu rugo rwabo batongana bpfa ifi mbisi byo byaje kuvamo urupfu rw’uyu mugabo.

Ingeso y’ubwiyahuzi ntivugwa muri Tanzania gusa kuko no mu Rwanda bikunze kuhumvikana uretse ko ari igikorwa kigayitse.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO