Yolo The Queen yasubije uwamubajije niba akiri isugi ndetse no kubibaza n’imiterere y’ikibuno cye

Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto agaragaza imiterere ye atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, yatunguye benshi ubwo yasubizaga bamwe mu bafana be bamubajije nimba akiri isugi n’inkomoko y’ikibuno cye .

Yolo The Queen yatangiye kugwa cyane umwaka ushize, ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

Ni umukobwa ufite ikibuno kinini gitangarirwa na benshi ariko gikurura abagabo kugeza no kuri Drake, umuhanzi wo muri Amerika aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana n’uyu mukobwa, muri make ateye nk’igisabo.

Ku munsi w’ejo yahaye umwanya abamukurikira ngo bagire ibibazo bamubaza, umwe yamubajije niba akiri isugi, mu kumusubiza agira “yego.”

Yabajijwe kandi niba Yaba afite umukunzi, yagize ati “hari umuhungu w’abandi urimo kwita ku mutima wanjye.”

Ku nkomoko y’imiterere ye n’ikibuno cyakuruye benshi, yagize ati “ni imisemburo ya mama inyiruka mu mubiri.”

Uyu mukobwa wavuze ko ubu ari muri Afurika y’Epfo, yavuze ko umuntu umushimisha mu buzima bwe ari nyina, ni mu gihe igice cy’umubiri we akunda ari amaguru ye.


3,456 total views, 3 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *