Zari yamaze amatsiko abibaza ko yasubiranye na Diamond umaze iminsi muri Afurika y’Epfo

Umuherwekazi Zari Hassan umaze kumenyekaa cyane nka Boss Lady  mu minsi ishize  nibwo yagize atya agasubiza abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ku kibazo bibaza cyuko yaba yarasubiranye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa .

Zari nyuma yo kubona ibitekerezo byinshi  bimubaza niba koko yaba agiye gusubirana n’uwahoze ari umugabo we Diamondz  we yasubije ko  bajya gutandukana  basezeranye ko  bagomba gukomeza kwita ku bana babo  bakabaha urukundo rwiza rwa Kibyeyi.

Yagize ati “Mu kuri ntabwo turasubirana hamwe ariko twumvikanye ubufatanye no gukomeza kubera abana bacu ababyeyi b’igikundiro.”

Ibi byavuzwe cyane nyuma yaho Diamond Platnumz yagaragaye cyane mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yari yagiye gusura abana be  mu rugo kwa Zari bituma abantu benshi bibaza ko yaba yagiye gusaba imbabazi ngo asubirane na Zari nk’umugabo n’umugore .

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO