
Umuhanzi Mico The Best ni umwe mu basore bo mu Rwanda Bakunzwe mu njyana ya Afro Beat akaba n’umwe mu basore bakundwa n’inkumi nubwo atajya akunda kubivuga gusa kuri iyi nshuro ngo aryohewe n’urukundo ahabwa n’umukunzi we w’umunyamerika witwa Acacia
Uyu musore wagiye avugwa mu nkundo na bakobwa benshi ariko we akabihakana yivuye inyuma kuko adakunda kuvuga ku buzimwa bw’urukundo rwe na bakobwa , kuri iyi nshuro yahamirijhe bimwe mu bitangazamakuru ko ubu noneho igihe cyigeze ngo atangaze umukunzi we Nyuma y’igihe gito yijiye mu rukundo ruhamye n’umuzungukazi w’umunyamerika.
Yagiza ati “Mfite umukobwa dukundana w’Umunyamerikakazi witwa Acacia, tumaranye igihe kitari gito. Mbitangaje ubu kubera ko aribwo numva mu mutima wanjye nabishyira hanze. Ni Umunyamerika wuzuye ndetse ni naho aba.”
Mico yakomeje avuga ko kuba bakunda umwe ari kure y’undi Atari ikibazo cyane nkuko benshi babikeka gusa iyi nshuro ighe cye kirageze ngo yerekane uwo yimariyemo .
Tubibutse ko mu mwaka wa 2016 Mico the Best yigize kugarukwaho mw’itangazamakuru bavuga ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Phiona ariko aba bombi bakaba barabiteye utwatsi ubu akaba aribwo Mico yongeye kuvugwa mu Rukundo.