Abasirikare barimo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi bajuririye icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, rwafashe.
ku wa 26 Kanama 2025, Urukiko rwa Gisirikare, rwari rwategetse ko abasivili n’abakozi ba RCS bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo, rutegeka ko abasirikare bo bareganwa na bo bafungwa by’agateganyo.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye abasirikare barimo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi.
Abandi bari muri uru rubanza barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego, abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani n’abandi bareganwaga na bo baje kurekurwa by’agateganyo.
Baregwaga ibyaha by’ubufatanyacyaha mu guha inyandiko umuntu udakwiye kuyihabwa ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Mu isomwa ry’urubanza, ubushinjacyaha bwasabiraga aba baregwa gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa.
Urukiko rwanzuye ko abasirikare batatu aribo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi, bafungwa by’agateganyo.
Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Maj Muligande Vincent akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.
Icyakora urukiko ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha cyo guha undi muntu inyandiko adakwiye kuyihabwa.
Kuri Capt Mutoni Peninah, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Icyakora rwasanze nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha cyo guha undi muntu inyandiko adakwiye kuyihabwa.
Ni mu gihe Capt Murungi Peninah, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.
Nyuma y’isesengura, urukiko rwategetse ko Capt Mutoni Peninah, Capt Murungi Peninah na Maj Vincent Muligande, bafungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30.
Ni mu gihe abandi bose urukiko rwategetse ko barekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakekwaho ibyaha bashinjwa.
Amakuru Umunota wamenye, ni uko aba baregwa ibi byaha bamaze kujurira ndetse urubanza ruzasomwa kuwa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, mu rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.
Amakuru avuga ko ubushinjacyaha bwo butigeze bujurira ku basivile barekuwe by’agateganyo .


