Menya impamvu Ihererekanyabubasha rya Munyantwali na Shema ryihuse

68 0

Nyuma y’uko hatowe Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu myaka ine iri imbere, benshi bibajije impamvu hahise hahitishwa Ihererekanyabubasha ryihuse nk’urumuri.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, ni bwo abanyamurya ba Ferwafa batoye Komite Nyobozi nshya izabayobora mu myaka ine iri imbere. Ni Komite iyobowe na Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora AS Kigali.

Kugeza ubu ihererekanyabubasha ryo muri iri Shyirahamwe ryari ryarihuse, ni irya Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène na Nzamwita Vincent de Gaulle. Aba batowe tariki ya 31 Werurwe 2018, bucya bakora umuhango w’Ihererekanyabubasha ku wa 1 Mata uwo mwaka.

Benshi mu banyamupira, batunguwe n’uburyo nyuma y’amasaha make gusa aba batowe, hahise hakorwa umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi yari icyuye igihe n’inshya yari yinjiye mu Biro. Iri hererekanyabubasha, ryakozwe na Shema ndetse na Munyantwari yasimbuye, ndetse na Kalisa Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe na Mugisha Richard wamusimbuye by’agateganyo.

Iyo usubije amaso inyuma, usanga kugeza ubu iri hererekanyabubasha ari ryo ryihuse mu myaka 10 ishize. Nyamara Munyantwali we ubwo yatorwaga ku wa 24 Kamena 2023, yarikoze ku wa 27 Kamena uwo mwaka.

Uwo Alphonse yari yasimbuye, Nizeyimana Olivier, yatowe ku wa 27 Kamena 2021 ariko akora Ihererekanyabubasha ku wa 29 Kamena 2021. Gusa nyuma y’imyaka ibiri gusa yakurikiyeho, Nizeyimana yahise yegura ku nshingano zo kuyobora iyi nzu.

Impamvu Ihererekanyabubasha rya Shema na Munyantwali ryihuse!

Ubusanzwe iyo umuhango w’Ihererekanyabubasha wamaze kuba, gusubira mu Biro ngo bagire ibyo babanza kugorora bitakozwe neza ku baba bacyuye, igihe nta bwo biba bishoboka kabone n’ubwo Komite yacyuye igihe muri Ferwafa yari yagaragaje ko ibyo yakoze byose ikiri mu Biro byari mahwi.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bucyuye igihe bw’iri Shyirahamwe, bwabanje gusaba ko uyu muhango byibura wari gukorwa ku wa mbere w’icyumweru cyakurikiyeho ariko ubusabe bwa bo buterwa utwatsi.

Komite yose ya Shema yafashe umwanya muto iriherera, maze we n’abo batoranywe bemeza ko uwo muhango wahita uba maze haba hari ibitarashyizwe neza ku murongo ku bacyuye igihe, abaje mu Biro bakaba ari bo bazabyisubiriza ku murongo.

Amakuru avuga ko hari ibyo abasimbuwe bifuzaga kubanza kugorora byari bikigoramye ariko ntibahabwa uwo mwanya kuko mu bashya binjiye mu Biro, hari abagarutsemo bari barakoranye na manda icyuye igihe. Aba ni Mugisha Richard wagizwe Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki ndetse akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo na Me. Gasarabwe Claudine watorewe kuba Visi Perezida wa mbere ushizwe Imari kandi bari bazi neza ayo makuru.

Nyuma y’iminsi mike gusa aba batowe, hari amakuru ataremejwe n’urwego urwo ari rwo rwose yavugaga ko Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], bivugwa ko hari ibyo yari akurikiranyweho bifite aho bihuriye n’umutungo.

Bivugwa ko ababanye na Munyantwali mu myaka ibiri bayoboranye Ferwafa, hari ibigoramye bagiye babona, bikaba ari yo mpamvu bifuzaga kudatinza Ihererekanyabubasha kugira ngo bazabyigororere ariko n’abacyuye igihe bafite amakosa baba barakoze bayabazwe n’inzego bireba.

Shema Ngoga Fabrice na Komite Nyobozi ye, bazayobora iri Shyirahamwe kugeza mu 2029.

Komite ya Shema ikimara gutorwa, hahise hakorwa Ihererekanyabubasha

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *