Zari Hassan yagiriye inama Rema Namakula yo kutita ku rusaku rwo ku mbuga nkoranyambaga”

512 0

Mu gihe ibihuha bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko mu rugo rwa Rema Namakula na umugabo we Dr. Hamza Sebunya harimo ibibazo, umunyamideri w’icyamamare Zari Hassan yahaye Rema inama yo kutita ku magambo y’abantu bavuga byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

 

Abinyujije ku rubugarwe  rwa Snapchat, umunyamideri w’icyamamare Zari Hassan yibajije impamvu abantu bakomeje kwivanga cyane mu mubano w’umuhanzikazi Rema Namakula n’umugabo we Dr. Hamza Sebunya, ndetse bagakomeza no kumwifuriza ibyago.

Zari yagize ati:
“Biratangaje kubona abantu bishyira mu mubano wa Rema. Isi tubamo ni iy’agahinda pe, abantu bishimira ibyago by’abandi. Nta n’ibimenyetso mufite, ariko murakwirakwira nk’udukoko hose. Umuntu arabyuka ataranakaraba, agahita yinjira kuri TikTok ngo atange ibitekerezo.”

Mu butumwa bwe bukomeje kuvugisha benshi, Zari Hassan yanavuze ku bivugwa ku mugabo wa Rema Namakula, Dr. Hamza Sebunya, aho bamwe bamushinja ko yaba amuca inyuma.

Zari yavuze ko n’iyo ayo makuru yaba ari impamo, Dr. Hamza ataba ari we mugabo wa mbere wakora ibyo, bityo bitagakwiye gukomeza kuba urwitwazo rwo kwibasira Rema.

Yagize ati: “N’iyo ayo makuru yaba ari ukuri, si ubwa mbere umugabo yakora amakosa nk’ayo. Ntabwo bikwiye ko abantu babigira intwaro yo gusenya urugo rw’abandi.”

Yongeyeho ko ari ngombwa ko abantu bareka guhangayikisha uyu muryango, ahubwo bakabaha umwanya n’agaciro k’urukundo rwabo.

Zari yasabye kandi Rema kudaha agaciro amagambo avugwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo agakomeza gushyira imbere ibyo akunda no kubaka ubuzima bwe bwite.

N’iyo koko yaba yamuciye inyuma, se byaba ari ibiki? Mwatekereza ko isi igiye kurangira? Mwe, nimwe mushobora gutuma umuntu yicwa agahinda cyangwa agakuramo indwara zo guhangayika .. Rema, Icecekere, ntuzite ku magambo yabo. Aba ni abantu bamwe bajya baguseka, ariko ejo bakagaruka bavuga ko isi irimo ibibazo. Ntukabaha amahirwe yo kuguca intege.”

Yakomeje avuga ko ibintu biteye isoni ari uko abantu bose bishimira ibyo bihuha nyamara nta bimenyetso bafite.
Ati: “Igitangaje, nta muntu n’umwe ufite gihamya, ariko bose barishimira nk’aho byemejwe. Mwafunzwe amaso? Birababaje pe.”

Aya magambo ya Zari yerekana uko yamaganye abantu bamaze iminsi batungwa agatoki ko bashimishwa n’ibibazo by’abandi, aho gushaka kubashyigikira.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *