Abahanzi b’Abanyarwanda Ariel Wayz na Babo Ekeight bafungiye kuri polisi nyuma yo gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga.
“ACP Rutikanga yatangarije The New Times, ko aba bahanzi aribyo koko bafunze
Amakuru avuga ko ifatwa ryabo ryabaye nyuma y’uko abo bahanzi bombi bari kumwe n’inshuti zabo bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kutajya hanze nijoro. Nyuma yo gufatwa, hakorewe ibizamini by’ubumenyi ngengabuzima (drug tests), bivugwa ko byagaragaje ko koko bakoresheje ibiyobyabwenge.
Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, nk’uko byatangajwe n’uwegereye umwe muri abo bahanzi.
Ariel Wayz afatwa nk’umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye cyane nyuma yo gusoza amasomo muri Nyundo School of Music mu 2016. Kugeza ubu yashyize hanze Extended Plays ebyiri: Love & Lust yasohotse ku ya 10 Ukuboza 2021, na TTS (Touch The Sky) yasohotse muri Nzeri 2022.
Babo, amazina ye nyakuri akaba ari Barbara Horn Teta, yavukiye ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi n’umubyeyi w’Umudage. Ubu ari mu nzu itunganya umuziki ya 1K Entertainment, iyoborwa na DJ Pius.
NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.