Polisi yatangaje imihanda izafungwa n’izakoreshwa mu Kigali mbere y’irushanwa rya UCI World Championships

841 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje imihanda izakoreshwa mu myitozo, mu ngendo za rubanda, ndetse n’imihanda y’inyongera izafasha kugabanya umubyigano mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’irushanwa rikomeye ry’amagare UCI Road World Championships 2025.

Ni ubwa mbere iri rushanwa rizaba ku mugabane wa Afurika, rikazabera i Kigali kuva tariki ya 21-28 Nzeri 2025. Tariki ya 20 Nzeri izaba igenewe imyitozo rusange n’urugendo rw’abaturage (social ride), nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga.

Imihanda izafungwa by’agateganyo

Polisi yavuze ko gufunga imihanda bizaba ari by’agateganyo, kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo (7:00am) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm), hanyuma imihanda yose igafungurwa nyuma y’uko isiganwa risoje.

ACP Rutikanga yagize ati:
“Iri rushanwa ntirije guhindura ubuzima bw’abantu bo muri Kigali, kuko hari imihanda y’inyongera izakoreshwa.”

Imihanda izakoreshwa mu gihe cy’Irushanwa

Mu rwego rwo koroshya ingendo, hashyizweho inzira nshya inyura i Ruriba – Rugendabari – Mumiduha – LP Nyamirambo kugeza kuri “40”, aho abaturage bazajya bayoborwa uko bakomeza.

Iyi nzira izakoreshwa rimwe gusa, kuko imihanda izahita ifungurwa nyuma y’icyo gice cya mbere cy’irushanwa.

  • Abaturuka Bugesera bazanyura Mugendo – Ntunga – Canal Olympia i Rebero.
  • Kuva ku isoko rya Rebero (UTB), imodoka zizashobora gukomeza binyuze i Miduha cyangwa Gikondo, zikerekeza SEGEM – Nyarugunga, cyangwa zinyure ku “40” i Nyamirambo na Kiyovu mbere yo kugera mu mujyi rwagati.
  • Ku munsi wa gatatu, abaturuka Bugesera ntibazongera kunyura Mugendo, ahubwo bazahita berekeza Rebero bakomeze ku nzira imwe.
  • Abaturuka mu Burasirazuba bazanyura Abademobe cyangwa Busanza, bakerekeza ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, bakambuka i Kabeza na Niboye kugera i Kicukiro Centre, aho bazayoborwa ku muhanda wo hepfo (kuko uwo hejuru uzaba ukoreshwa n’abakinnyi).

Imodoka nini zitwara imizigo zizanyura mu Gace k’Inganda (Special Economic Zone) zikerekeza i Masizi – Birembo – Nyacyonga – Karuruma – Gashyatsa – Nyabugogo, aho zizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo cyangwa Iburengerazuba.

Imyitozo izakorerwa  muri iyi mihanda ikurikira

  • Umuhanda wa mbere uzatangirira kuri BK Arena, ugakomeza kuri Simba Supermarket Kimironko, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Nyanza, Gahanga, ugasubira Master Steel, hanyuma bakagaruka banyuze Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Office of Ombudsman, barangiriza kuri Kigali Convention Centre (KCC).
  • Undi muhanda uzatangirira kuri KCC, ugakomeza Gishushu – Nyarutarama (MTN Centre) – Kabuga ka Nyarutarama (Utexrwa), gusubira munsi ya Golf Course – SOS Children’s Village – MINAGRI – Kacyiru – University of Kigali – inyuma ya KBC – KCC.

Itariki n’inzira ’irushanwa rizakoresha

  • Ku cyumweru, 21 Nzeri kugeza kuwa kabiri, 23 Nzeri: Isiganwa rizatangirira kuri BK Arena rikurikize inzira ya practice ride, risorezwe kuri KCC. Ku munsi wa kabiri, abakinnyi bazahindukira i Gahanga Market aho gusubira Master Steel.
  • Kuwa gatatu, 24 Nzeri: Hazatangirirwa kuri KCC, hagakoreshwa inzira yo ku Gishushu – Chez Lando – Sonatube – Nyanza – gusubira Kanogo – Mediheal – Ombudsman – KCC.
  • Kuwa kane kugeza kuwa gatandatu (25-27 Nzeri): Isiganwa rizatangira kuri KCC, rikurikize inzira ya Nyarutarama – Utexrwa – Golf Course – SOS – MINAGRI – Kacyiru – Meridien – University of Kigali – inyuma ya KBC – Mediheal – Ombudsman – KCC.
  • Kuwa cyumweru, 28 Nzeri: Umunsi wa nyuma uzaba unyuranye, aho bazatangirira kuri KCC, bakanyura Gishushu – Nyarutarama – Utexrwa – gusubira Golf Course – SOS – MINAGRI – Kacyiru – KBC – Ombudsman – RIB – Rasta Bridge – City Centre – Nyabugogo – Gitikinyoni – Ruriba – Norvège – Nyamirambo Stadium – Kimisagara – Mutwe – “40” – Onatracom – Downtown – City Centre – Mediheal – Ombudsman – KCC.

ACP Rutikanga yasabye abaturage kwitegura ingendo hakiri kare, gukurikiza inzira z’inyongera, no kwifatanya n’ibirori byo kwakira iri rushanwa rikomeye, aho bashobora kwitabira social ride cyangwa bagashyigikira abakinnyi ku mihanda.

 

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *