Trump yasabye ko abanyakoreya y’Epfo b’abimukira baguma muri Amerika

312 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yari yiteguye kureka amagana y’Abanyakoreya y’Epfo bafashwe mu bikorwa byo kugenzura abimukira muri Leta ya Georgia, kugira ngo bifashishwe mu guhugura no kwigisha Abanyamerika. Ariko, nk’uko abategetsi ba Koreya y’Epfo babivuga, umwe gusa ni we wemeye kuguma muri Amerika.

Iyi gahunda ya Trump yatumye indege yagombaga guhita itwara abakozi basubizwa iwabo yimurirwa umunsi umwe inyuma, ubu ikaba izahaguruka nyuma yo kurangiza inzira zose z’amategeko ku mugoroba wo ku wa kane.

Abakozi bagera kuri 300 b’Abanyakoreya y’Epfo hamwe n’abandi 175 bakomoka mu bindi bihugu bafashwe mu cyumweru gishize mu gikorwa cyabereye ahubakwa umushinga wa miliyari 4.3 z’amadolari wa Hyundai Motor na LG Energy Solution wo gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi muri Georgia.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, yabwiye itangazamakuru ku wa kane ko inzira zo kubohora no gutegura abataha zahagaritswe by’agateganyo mu gihe abayobozi basubizaga ku gitekerezo cya Trump.

Nk’uko umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya y’Epfo yabivuze, Trump yasabye abayobozi b’Abanyamerika “gushishikariza” abo bakozi kuguma muri Amerika kugira ngo bakomeze guhugura cyangwa kwigisha Abanyamerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Hyun, wari i Washington mu biganiro n’Umunyamabanga wa Leta w’Amerika  Marco Rubio, yavuze ko igisubizo cyiza ari uko abo bakozi babanza bagataha bakaruhuka, hanyuma abashaka kugaruka bakazaza mu buryo busanzwe.

Kugeza ubu, Ibiro bya  Perezida Trump  n’ Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu  ntibaragira icyo batangaza kuri iki kibazo.

Nk’uko byatangajwe na Yonhap News Agency, Minisitiri Cho yavuze kandi ko abo bakozi batazambikwa amapingu mu  igihe bazaba bajyanwa ku kibuga cy’indege bavuye mu bigo bafungiwemo, mu gihe ubundi ubusanzwe ushinzwe abimukira muri Amerika abafunga amaboko n’amaguru bababohesheje amapingu mu gihe cyo kubataha.

Iyi raid yabaye mu cyumweru gishize yashenguye bikomeye Koreya y’Epfo, itera impungenge mu bigo byayo byinshi ku birebana no gukomeza gushora imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amwe mu mashyaka n’ibigo by’Abanyakoreya yamaganye cyane uburyo Amerika ishyiraho ibipimo bikomeye ku byangombwa by’abakozi b’abahanga (skilled visas), bavuga ko bibabuza kohereza vuba abakozi bafite ubumenyi bwo gufasha mu mishinga y’ibihe

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *