Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, David Adeleke, uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje impamvu atakibasha gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga nkuko yabikoraga
Davido, ari nawe munyafurika ukurikirwa cyane kurusha abandi bose ku mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n’abantu miliyoni zirenga 30 naho kuri X agakurikirwa na bangana na Miliyoni 16 ,yagaragaje ko nyuma yo gushyingirwan n’Umugore Chioma Adeleke mu kwezi gushize byatumye agabanya uko yakoreshaga imbuga nkoranyambaga
Ibi yabitangaje ubwo yasubizaga umwe mu bafana be wagaragaje impungenge zo kuba uyu muhanzi ukunzwe na benshi Davido amaze iminsi adasangiza abakunzi be bimwe mu bikorwa bye bya buri munsi mbuga nkoranyambaga
Uyu mufana ukoresha amazina ya Abazz ku rubuga rwa X yagize ati “ Davido amaze iminsi irenga itatu ntacyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ndakumbuye idolo wanjye.”
Davido mu kumusubiza yagize ati” Nimushaka Muzashake Muzabyuma Lol
Uyu muhanzi n’umugore we Chioma Adeleke bakoze ubukwe bwa kizungu mu mujyi wa Miami, muri Leta ya Florida (USA), muri Kanama 2025.
Ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, bombi bizihije isabukuru y’ukwezi kumwe bamaze babana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Chioma yashyize hanze agace k’amashusho y’ubukwe bwabo bw’akataraboneka, agaragaza ishimwe n’ibyishimo bikomeye by’ukwezi kwa mbere kw’ubuzima bushya barimo.
Davido nawe yamusubije mu magambo yuzuye urukundo, avuga ko umunsi w’ubukwe bwabo wari:
“umunsi mwiza kurusha indi yose mu buzima.”


