Nyarugenge: Polisi iri guhigisha uruhindu abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa

1923 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gushakisha abasore batatu bagaragaraye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa mu Murenge wa Nyarugenge.

 

Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwampara talik ya 11 Nzeri 2025.

Amashusho yashyizwe hanze n’uwiyita Kazungu Kaboss kuri X watabazaga inzego za Polisi n’Ubugenzacyaha, agaragaza abasore batatu barimo n’ufite umuhoro bari gukupita umukobwa yaryamye hasi.

Bigera aho ufite umuhoro akawukubita wa mukobwa, mbere y’uko biruka bakamusiga arambaraye hasi.

Kazungu ati “RIB, Polisi y’u Rwanda izi nsoresore z’i Nyamirambo, Rwampara mudufashe muzirase mu cyico! kandi mu mutwe. Ibi byabaye nijoro i Nyamirambo umanuka Rwampara. Ibaze insoresore zitwaza umuhoro koko. Ubu bujura, urugomo rusigaye muri Nyamirambo muruhagurukire pe.”

Mu gusubiza, Polisi y’u Rwanda yifashishije X yatangaje ko yatangiye gushakisha abagaragaye muri ayo mashusho.

Ati “Polisi y’u Rwanda, yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa. Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara tariki 11 Nzeri 2025 turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe. Murakoze”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.

 

Abo basore basize uwo mukobwa yabaye intere

 

Polisi yatangiye gushakisha abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa

 

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *