Umuhanzikazi Tiwa Savage umwe mu bakunzwe cyane hano ku mugabane w’Afurika yahishuye ko atiyumvamo neza uko abantu bamwita Umwamikazi wa Afrobeats ahubwo yashimangiye ko hari bahanzikazi benshi na bakwiriye kwitwa gutyo
Savage yasobanuye ko nubwo yishimira ko abafana bamwita “Umwamikazi wa Afrobeats”, we atabyemera kuko bituma agira n’inshingano nyinshi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Ebro wa Apple Music, uwo muhanzikazi yagize ati: “Nibyo, banyita Umwamikazi wa Afrobeats, ariko turi benshi natwe dufatwa nk’Abamikazi.”
Ku giti cyanjye, sinjya nkunda iryo zina bampa, rinteye kutisanzura kuko numva ngo iyo naryemeye, ngomba kuba umuntu wicisha bugufi, kandi icya kabiri, simbyiyumvamo. Niyo mpamvu ntaryemera. Ariko ndabishimira. Sinjye waryihimbiye. Numva ko ari uko nari umwe mu bahanzikazi ba mbere muri Nijeriya babashije kwigaragaza no kugera kure. Ibyo ndabishima kandi sinjya mbifata nk’ibidafite agaciro.”


