Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’Impano abana bo muri Sherrie Silver Foundation bafite

182 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yasuye abana n’urubyiruko barererwa muri Sherrie Silver Foundation yashinzwe n’umubyinnyi Sherrie Silver, agirana nabo ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyerekezo cyabo mu ruganda rw’ubuhanzi, anabashishikariza kudahagarika inzozi ahubwo bakazigira nini kandi bagaharanira kuzishyira mu bikorwa.

Ibi biganiro byabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, mu gihe uyu muryango uri mu myiteguro y’ibirori byawo ngarukamwaka bizwi nka The Silver Gala, bikunze guhuza abahanzi, abaririmbyi, ababyinnyi, abanyabugeni ndetse n’abandi bafasha guteza imbere ubuhanzi n’imyidagaduro mu Rwanda.

Abana n’urubyiruko bo muri Sherrie Silver Foundation basangije Minisitiri Nduhungirehe intumbero bafite, harimo kubaka inzu y’imyidagaduro (theatre): iyi nzu izaba ari ahantu hahurira ibikorwa by’imbyino, ibitaramo, n’andi maserukiramuco.

Harimo kandi gutanga umwanya wihariye ku rubyiruko rufite impano, aho bazajya bahabwa amahirwe yo gukoresha uwo mwanya nk’ahantu ho kwiga, kwitoza no kwerekana impano zabo.

Uru rubyiruko rugaragaza ko iyi mishinga izafasha kuzamura ubuhanzi nyarwanda no kugaragaza impano z’Abanyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Instagram rw’uyu muryango ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, bagize bati “Mbere y’ibirori bya The Silver Gala, Nyakubahwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, yasuye Sherrie Silver Foundation kugira ngo ahe umwanya urubyiruko, abashishikarize kugira inzozi zagutse no kuba indashyikirwa. Twamugejejeho icyerekezo cyacu cyo kubaka inzu y’imyidagaduro ‘theatre’ no guha umwanya wagenewe abashaka gukora ubuhanzi mu Rwanda.”

Amb. Nduhungirehe yashimye uruhare Sherrie Silver Foundation ikomeje kugira mu gufasha urubyiruko, avuga ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rufite urubyiruko rwiteza imbere, rufite intego n’impano ziteza imbere igihugu.

Ibirori bya The Silver Gala bizaba tariki 1 Ugushyingo 2025, bigamije guhuza abantu baturutse mu nzego zitandukanye binyuze mu muziki, imbyino n’ubuhanzi, ariko no kugaragaza ingaruka nziza umuco n’ubuhanzi bigira ku muryango.

Ni ibirori byihariye bizaba bifite insanganyamatsiko yo kwambara yitwa “Tropical Elegance”, aho abitabira bazagaragaza umwimerere w’imyambaro yuje ubwiza n’ubusanzwe bushingiye ku muco w’Afurika.

Sherrie Silver yahamirije InyaRwanda, ko Eric Omondi azaba ari i Kigali aho ariwe uzayobora ibi birori afatanyije na Makeda, ndetse ko hari n’abahanzi bazaririmba.

Yavuze ko mu bahanzi bazasusurutsa abazabitabira barimo: Butera Knowless, Chriss Eazy, Massamba Intore, Sherrie Silver, Sherrie Silver Foundation, ndetse na Ross Kana uherutse gusohora indirimbo ‘Molela’.

Hazaba kandi harimo ibindi byatunganyijwe byihariye bizatuma iri joro ridasanzwe ryibukwa nk’imwe mu mihango ikomeye mu buzima bwa muzika n’imyidagaduro y’i Kigali.

Ibirori byose bizabera muri BK Arena, imwe mu nyubako z’ikinyejana cya 21 mu karere, yakira ibitaramo n’imihango mpuzamahanga.

Iyi nyubako imaze kwandika izina muri Afurika yose nk’icumbi cy’ibitaramo bikomeye by’imiziki, imikino n’ibindi bikorwa bihuza imbaga.

The Silver Gala 2025 itegerejwe nk’ijoro rizaba ridasanzwe, aho ubuhanzi, uburanga n’imyidagaduro bizahurira mu nzu imwe, bikongera kwerekana Kigali nk’umujyi uri ku isonga mu kwakira ibirori byo ku rwego mpuzamahanga.

 

 

 

 

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *