Umuhanzi Hermeto Pascoal, yitabye Imana ku myaka 89

123 0

Umuhanzi Hermeto Pascoal, yitabye Imana ku myaka 89, nk’uko umuryango we wabitangaje ku wa Gatandatu.

Pascoal, uzwi cyane kubera ubwanwa n’imisatsi ye miremire y’umweru, yahawe akazina ka “Umurozi” kubera ubuhanga bwe bwo guhanga umuziki akoresheje ibikoresho bitandukanye ndetse n’ibikoresho bisanzwe byo mu buzima bwa buri munsi.

Mu itangazo umuryango we washyize kuri Instagram, bavuze ko yitabye Imana “mu ituze no mu rukundo”, ari kumwe n’abavandimwe ndetse n’abandi bahanzi. Bavuze kandi ko mu gihe cyo kwitaba Imana kwe, itsinda rye ryari riri ku rubyiniro riririmba, “nk’uko we ubwe yari kubyifuza: gukora amajwi n’umuziki.”

Yavukiye muri leta ya Alagoas, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brezili, Pascoal yamamaye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gukorana n’icyamamare cya jazz Miles Davis ndetse no kuririmbana n’abandi bahanzi bakomeye. Davis yafashe mu majwi zimwe mu ndirimbo za Pascoal, bimuha izina rikomeye nk’imbaraga nshya mu muziki wa jazz ku rwego rw’isi.

Pascoal yashimwe nk’umuhanga w’ikirenga (virtuoso) wari uzi gucuranga ibikoresho byinshi by’umuziki, akaba azwi cyane no ku bushobozi bwo guhanga umuziki ako kanya (improvisation).

Umuhanzi w’indirimbo wo muri Brezili, Caetano Veloso, yamuhaye icyubahiro ku rubuga rwa Instagram, amuvuga nk’“imwe mu ntera ndende z’amateka y’umuziki wo muri Brezili.”

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *