Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda berekeje i Cabo Delgado

186 0

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, berekeza i Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka.

Bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025. Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano ni bo babahaye ubutumwa mbere yo guhaguruka.

Abo basirikare n’abapolisi bayobowe na Maj. Gen Vincent Gatama bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka bakora ubwo butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique.

Ku wa 13 Nzeri 2025, Maj Gen Vincent Nyakarundi na DIGP Vincent Sano, bari bagiranye ikiganiro n’aba basirikare n’abapolisi, babaha impanuro zijyanye n’uko bazitwara igihe bazaba bari i Cabo Delgado.

Mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abo basirikare n’abapolisi kuzakomeza ikinyabupfura n’umurava byaranze Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa mu myaka ine ishize.

Yababibukije kandi ko akazi gakomeye kakozwe na bagenzi babo bagiye basimbura muri ubwo butumwa bagomba kugakomeza kuko ikigamijwe atari ukurwana gusa ahubwo ari ugufasha Leta ya Mozambique kubaka urwego rwayo rw’umutekano.

Mu 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado, mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.

Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017 aho byishe abaturage 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.

Kuva abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bagera muri iyi ntara babashije kugarura ituze, ndetse Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruwamo umutekano abaturage bagasubira mu byabo.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *