Kataleya & Kandle bavuye imuzi ibibazo bahuye nabyo mu rugendo rwabo rwa muziki

253 0

Itsinda ry’abahanzikazi baririmbana Kataleya & Kandle bo  mu gihugu cya Uganda ryatangaje inkuru y’ibigeragezo byinshi ryahuye nabyo mu ruganda rw’umuziki rwa Uganda, nubwo ryabashije kumenyekana vuba.

Nk’uko aba bombi babivuga, kumenyekana kwabo kwaje bitunguranye binyuze mu ndirimbo yabo Do Me, ari nayo yabashyize ku ruhando rw’ imyamamare mu gihe gitoya cyane

Aba abakobwa bari mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda na hano mu karere biyemerera neza  ko nubwo iyo ndirimbo yabazamuye ikabaha izina, Ubwamamare  bwabo bwamaze igihe gito kuko bahise bahura no kunengwa n’itangazamakuru.

Bakomeje  bavuga ko bimwe mu bitangazamakuru byavugwaga ko bahawe amafaranga kugira ngo bababugeho , ndetse  hari ibyakwirakwiza inkuru mbi zibagaragaza nabi.

Banavuze kandi ko inkuru nyinshi zabavugaga kugirana  amakimbirane na bagabo kandi zari impimbano, kandi zikwirakwizwaga ku bushake kugira ngo babicire izina ryari rikunzwe cyane muri iyo minsi

Nubwo bahuye n’ibi bibazo, Kataleya & Kandle biyemeje gukomeza kwibanda ku muziki wabo no gusubizaho izina ryabo mu ruganda rw’imyidagaduro yo  mu karere.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *