B-KGL nyuma y’Imyaka 6 igarukanye ingamba nshya

712 0

Kompanyi y’abasore  n’inkumi  b’’ibigango bamenyekanye mu myaka yashize nka Bodyguard  Of Kigali (B-KGL) muri 2014 kugeza muri 2019 nyuma y’Imyaka  6 bongeye  gusburkura Imirimo yabo yo  gucungira ibyamamare n’abandi bantu bafte ibikorwa byahuriye abantu benshi  umutekano .

Ubusanzwe  B KGL muri iyo myaka bari bazwiho kuba abasore mu Rwanda mu mwuga wo gucunga umutekano bakoresheje imbaraga z’umubiri n’igihagararo cyabo mu birori bitandukanye  cyane mu bitaramo ariko mu gihe cya Covid -19 iyi kompanyi yaje guhagarika  imirimo yayo kubera icyo cyorezo ariko nubwo yafunze bamwe mu basore  bari bayigize ntibigeze bagarika gukora siporo zibubakira  Umubiri kugira bakomeze akazi benshi bakoraga ko gucunga  umutekano ahantu henshi mu mjyin wa Kigali higanjemo tumwe mu tubyiniro dukunzwe hano muri Kigali .

Nyuma y’imyaka 6 nibwo abari bagize iyo Kompanyi barangajwe imbere na Kanimba Boss  nyuma yo  kujya mu mahanga  gushaka ubundi bumenyi bwisumbuyeho kugira bazabashe gukora  akazi kabo neza .

Kanimba yagize ati” Nyuma y’Igihe kinini tudakora  twabashije kwiga byinshi no gushaka amahugurwa ku basore  n’inkumi bacu mu kazi dukora ko kurinda umutekano ahantu hatandukanye aho bamwe babashije gukora amahugurwa atandukanye  kugeza ubu bakaba bishimira ibyo bagezeho muri iyo myaka itandatu  bamaze  badakorera mu Rwanda .

Yakomeje avuga ko ubu  bagiye kongera kwegera bafatanyabikorwa babo bakoranga kera  aho  bagiye gushyiramo  ingufu nyinshi  kugira ngo serivise batanga  irusheho  kuba nziza  cyane .

Mu gusoza yavuze ko mu basore n’inkumi ubu bagiye  gutangirana nabo uru rugendo rushya  basabwe  kugira  ikinyabupfura ndetse  no kumenya ibyo  bakora mu kazi kabo ka buri munsi birinda  ikintu cyose cyatuma isura y’ikigo cyabo igaragara nabi .

Ubusanzwe  B-KGL  Ni kompanyi ikora  ibintu byinshi  birimo  ubwirinzi ,Umutekano  kwirinda ubucucike mu bikorwa bitandukanye  hano  mu Rwanda aho batanga abasore n’Inkumi mu birori ,Kurindira umutekano abantu ku giti cyabo ,Protocole aha henshi ndete no ku masitade atandukanye yatangiye gukora  ako kazi mu mwaka wa  2014 kugeza ubu ifite abasore n’Inkumi barenga  120 bifashisha muri ibyo bikorwa byose  .

Uwakwifuza  serivise  z’Ubwirinzi no kugucungira umutekano  no kwirinda  ubucuckike mu birori byawe  wagana ibiro bya B-KGL aho bikorera I Nyamirambo  kuri Cosmos  cyangwa  ukabahamagara  kuri 0789176017

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *