MUSANZE: Groupe Scolaire CYABAGARURA mu ihurizo rikomeye mu itangira ry’amashuri

428 0

Ubuyobozi bw’urwunge ry’amashuri rwa Cyabagarura riherereye mu mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura , umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze riri mu ihurizo rikomeye mu kwakira abana mu mwaka w’amashuri 2025-2026 kubera ibyumba bikeya.

Ibi byatangajwe na bamwe mu babyeyi baharerera ndetse n’abana bajya kuhiyandikisha bakababwira ko nta myanya ihari.

Munyankindi Straton ni umwe mu babyeyi baganiriye n’ikinyamakuru Kigalihit.rw avuga impamvu ababajwe nuko umwana we yahabuze umwanya.

Yagize ati” Kuba umwana wanjye yabuze umwanya mu ishuri rya Cyabagarura byambabaje cyane kuko ni ishuri riri hafi yacu Kandi rikaba n’ishuri ry’intangarugero kuko umwana uhize ahakura ubumenyi n’ikinyabupfura bihagije. Ninginze ngo bamwandike, bambwira ko nta mwanya ihari kubera ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) cyahohereje abana benshi ugereranije n’imbyumba bihari.”

Niwemwungeri Patrick ni umwana washakaga kwiga mu mwaka wa mbere ariko akaba yahabuze umwanya bikaba byambabaje.

Yagize ati” Nifuzaga kwiga muri Groupe Scolaire ya Cyabagarura none banze kunyandika bambwiye ko nta myanya ihari Kandi nahifuzaga cyane kuko ari hafi yo mu rugo.”

Kuba iki kigo gifite ubucucike ngo si iby’uyu mwaka gusa kuko ngo mu mashuri biga bataha, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA ) iyo gitanze abana mu bigo by’amashuri, bimwe babiha benshi barenze abo bakeneye nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’uru rwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura, Bwana Ruhanamirindi François.

Umuyobozi wa G.S Cyabagarura, Ruhanamirindi François

Yagize ati” Ibyo kohereza abana hano ku bwinshi ntabwo bibaye uyu mwaka gusa kuko bisanzwe bikorwa. Hari ubwo NESA hari aho yohereza benshi bakagabanyiriza ahari bake mu bigo byenda kwegerana.Iyo amanota agisohoka rero,abana bahita bakurura udupapuro tw’amanota ku ikoranabuhanga bagatangira kujya ku mashuri kwiyandikisha._

Ruhanamirindi yakomeje agira ati”Urumva rero iyo wakiriye abuzuye ibyumba ufite abandi bagakwiye kujya ahandi hasigaye imyanya.Iyo ubabwiye ko wahawe benshi kubyemera birabagora.Ibi kandi bijyana nuko ishuri bose baba barikunze kubera amateka ryagiye rigira mu mitsindire no muri discipline ritanga.Aha usanga mu mugi wa Musanze no mu nkengero zawo ababyeyi benshi n’abana baba bifuza kwiga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura.

Mu gusoza, Ruhanamirindi akiganira na Kigalihit.rw yavuze ko ababuze imyanya bose kuri iri shuri bataha batishimye.Bityo atanga n’icyifuzo.

Yagize ati” Iyo hari abatugannye bakabura umwanya bataha bababaye.Mu byifuzo by’abaturage nuko iri shuri ryahabwa ibyumba by’amashuri bihagije bityo uwifuza kuharerera akaba yahabona umwanya kuko usanga hari benshi, nubwo baba batuye na kure, baba bifuza kwiga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura.”

Kubijyanye n’imitsindire, uru rwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura mu myaka myinshi yashize yagiye itsinda ku kigero murongo icyenda (90%) n’ijana ku ijana(100%) aho umwaka ushize G.S Cyabagarura ikaba yaraje ku rutonde ikurikiranye n’ishuri ry’ubumenyi rya Musanze (Ecole de Sciences de Musanze) akaba ari ishuri risa nka boarding school ikiburamo akaba ari amacumbi gusa.

 

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *