Jean Bosco Nsengimana Mu 2015 yabaye uwa mbere muri Tour du Rwanda, yegukana iri rushanwa rya mbere rikomeye mu gihugu, muri uwo mwaka anajya mu mikino y’isi yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Richmond, leta ya Virginia.
Bosco, w’imyaka 34 ubu, ari mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu marushanwa menshi mu mahanga, mu bihe bye byiza yakiniye amakipe yo hanze mu Budage no muri Afurika y’Epfo.
Gusa ikibabaje ni uko magingo aya yasubiye iwabo mu Byangabo mu Majyaruguru ubu asigaye ari umunyonzi utwara abagenzi ku igare akorera igiceri cy’100 cg 200 ngo abashe gutunga umuryango.



