272 0

Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe  umunyamuryango mushya uri  mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026.

Nk’umunyamuryango utora, Davido azitabira mu buryo bugaragara mu bikorwa byo gufata ibyemezo bigena abegukana ibi bihembo bya Grammys.

Uyu muhanzi ukomeye muri Afrobeats yavuze ko kwakirwa muri Recording Academy ari “impinduka ikomeye” mu buzima bwe n’umuziki we.

Yagize ati:“Numvise  ko gutora muri  Grammy Award bituma ugira ijambo rikomeye  mu fufata ibyemezo mu byo gufatwa n’ibizatoranywa buri mwaka,”

Ibi yabivugiye mu mashusho yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga.”

Aho yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba umwe mu banyamuryango b’icyubahiro ba Recording Academy, kandi ko yiteguye gutora.

Davido yabonye nominasiyo eshatu ze za mbere muri Grammys 2024, ariko ntiyabasha gutsindira icyiciro na kimwe.

Nominasiyo ye ya kane yayibonye abifashijwemo n’indirimbo yakoranye na Chris Brown na Lojay yitwa “Sensational”, yahatanye mu cyiciro cya Best African Music Performance muri Grammys 2025, ariko atsindwa na Tems wabaye uwa mbere n’indirimbo ye “Love Me Jeje.”

Uyu  mugabo akomeje kwerekana ko amaze kuba inking ya Muzika y’afrobeat kw’isi yose nkuko akunze kubivuga ko umuziki we  yishimira urwego  ugezeho ku ruhando mpuzamahanga

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *