Umuhanzikazi wo muri Uganda, Cindy Sanyu yanyomoje inkuru zikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we Joel Okuyo Prynce barushinze mu Ukuboza 2021.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, yavuze ko inkuru z’uko yatandukanye n’umugabo we zakuruwe n’uko babonye atacyambara impeta y’abashyingiranwe.
Yavuze ko we n’umugabo we bameranye neza uretse ko ari gukorera hanze y’igihugu, ahubwo impamvu atayambara ni uko iye yibwe n’umwe mu bafana be ubwo yari mu gitaramo ari kuririmba.
Yavuze ko iyibwa ryayo atari yarifuje kubivugaho mu ruhame kuko atashakaga gutuma abafana be bumva ko abanga kuko bamwibye.