Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no gushimisha Imana witwa Fils Nizeyimana yakoze mu nganzo abasha gushyira hanze indirimbo yise “Reka mvuge” irimo ubutumwa bwiza cyane bitewe nuko yabonaga byari bigoye ko urubyiruko rumwe na rumwe rwafata umwanzuro wo gukorera lmana.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yagarutse atanga ingero avuga ko yabonye lmana mu nzira zinzitane kuvuga bidashoboka bitewe nuko byari danje ariko agaruka avuga ko lmana ari nziza cyane.
Yakomeje atanga inama agira ati:”Inama natanga kubakiri bato ni uko bakorera lmana bakirinda kwishora mu biyobyabwenjye ndetse bakaba umusingi w’iterambere maze lmana nayo igafasha uwifashije”
Yanabashije gukomoza ko iyi ndirimbo nshya ko yatunganyijwe na Producer witwa Janvier Ndahimana ukorera muri The Winner Record asoza asaba abakunzi be ko bamushyigikira bakajya bareba ubutumwa bwiza aba yabahaye mu bihangano akunda gushyira hanze bakajya babikurikira ari abambere ubwo azajya ashyira hanze igihangano gishya.

KANDA HANO HASI UBASHE KUREBA “REKA MVUGE” BY FILS NIZEYIMANA:


