Ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2025 mu ihema rinini ryo muri Camp Kigali nkuko bimaze kumneyerwa n’abakunzi b’iseka rusange bitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy cyari cyatumiwemo umuramyi Aime Uwimana nubwo bitari byoroshye kuhagera.
Ubwo iki gitaramo cyatangiraga mu masaha ya saa moya mu mujyi wa Kigai haje kugwa imvura nyinshi ariko ku bakunzi b’urwenya ntibyababujije kwitabira icyo gitaramo kabone ko benshi byamaze kuba umuco ntacyababuza ku cyitabira kandi n’abategura icyo gitaramo bijeje abakunzi ba Gen Z Comedy ko nta kintu kizababuza kubataramira na rimwe .
Muri icyo gitaramo abanyarwenya benshi bamaze kumenyerwa muri Gen Z Comedy nka Muhinde , Keppa Nyirudushya, Isacal, MC Kandii&Musa, Umushumba, Nkirigito Clement na Joshua Comedian wari watumiwe batey urwenya karahava .
Nubwo imvura yabaye nka Kidobya abakunzi b’Urwenya bakomeje kuza nubwo batari benshi cyane ariko bagaragaje akanyamuneza n’Ibyishimo kubarimo barabataramira .
Igitaramo kigeze hagati mu mwanya wagenewe Umutumirwa w’Umunsi Umuramyi Aime Uwimana usanzwe uzwi mu ndirimbo zo kuramya no gushima yaganirije ku rugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza imana amaze imyaka iri hejuru ya 15 irenga , benshi mubarahaho bamweretse urukundo maze nawe acishamo abaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe .
Nyuma ya Aime Uwima undi mushyitso w’icyubahoro yari Tetero Solange Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco waganirije ururbyiruko n’abandi baraho ku bijyanye n’Irushanwa rya Youth Connekt rizwiho mu gufasha abafite imishinga itandukanye yo kwiteza imbere ,abasaba ko rwose nk’u urubyiruko batakwitesha ayo mahirwe guverinoma iba yabageneye yo kwikura mu bukene .
Igitaramo cyaje gushyirwaho akadomo ku masha asanzwe kirangirira Fally Merci usanzwe ategura Gen Z Comedy abararikira kuzitabira igitaramo cy’ubutaha kizaba tariki 9 Ukwakira 2025


![]()
![]()
![]()








