Umuhanzi Fik Fameica wo mu gihugu cya Uganda ni umwe mu bakunzwe cyane muri icyo gihugu mu minsi ishize yakoze igitaramo yari yatumiyemo abahanzikazi Spice Diana Na Sheebah Karungi ariko ntibabonetse muri icyo gitaramo cyari cyabereye Lugogo Cricket Oval
Nyuma y’uko abo bahanzikazi babiri bivugwa ko badacana uwaka havuzwe ibintu byinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga , aho benshi bavugaga y’uko habayemo ugutonesha umwe muribo bigatuma bombi bataririmba ariko nyiri ubwite Fik Fameica yahisemo gutangaza icyatumye abo bakobwa babiri bataboneka ku rubyiniro .
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, Fik Fameica uzwi nka King Kong yasobanuye ko impamvu Sheebah na Spice Diana batahawe umwanya wo kuririmba ari uko igihe cyari gike cyane mu gitaramo.
Yongeyeho ko aba bahanzi bombi bageze ahabereye igitaramo bitinze, ubwo igihe cyo kuririmba cyari gisigaye cyari gito, mu gihe abandi bahanzi bari bahageze kare maze babasha kuririmba.
Mu magambo ye, Fik Fameica yashimiye cyane Sheebah na Spice Diana kuba baraje kumushyigikira nubwo batageze ku rubyiniro.
Yagize ati:“ Ikibazo cyabaye igihe nticyari gihagije. Sinzi ukuntu byagenze, ariko bose baje kumfasha no kunyereka urukundo, kandi ndabibashimira cyane. Abahanzi bose baje kare kandi biteguye bararirimbye.”


