Urubuga rukomeye mu gutambutsa umuziki kuri murandasi, Spotify, rwasohoye urutonde rw’abahanzi 10 bakomeye kurusha abandi mu njyana ya Afrobeats muri uyu mwaka wa 2025.
Urutonde rwose rwuzuye abahanzi bakomoka muri Nijeriya, bikaba bigaragaza uburyo iki gihugu gikomeje guhangwa amaso nk’isoko rikomeye ry’iyi njyana ikomeje kwaguka ku isi hose.
Burna Boy ni we waje ku mwanya wa mbere, nk’umuhanzi ukomeje gufatwa nk’intwari ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.
Rema yashyizwe ku mwanya wa kabiri, akurikirwa na Wizkid ku mwanya wa gatatu.naho ku mwanya wa Kane haza Asake naho ku wa gatanu haza Umukobwa ukiri muto Ayra Starr uherutse gusinya muri Rc Nation ya Jay Z
Spotify yatangaje ko injyana ya Afrobeats ikomeje gufatwa nk’imwe mu njyana zikunzwe cyane mu kumvwa ku isi yose. Uhereye muri Afurika kugera muri Amerika, Aziya no i Burayi, iyi njyana ikomeje kwinjira mu mitima y’abantu b’ingeri zitandukanye.
Nubwo Spotify yashyize hanze urwo rutonde benshi mu bakunzi ba Afrobeat bahise batangirwa kwibaza impamvu Umuhanzi Davido ufatwa nk’umwe mu nkingi za Mwamba muri Afrobeats hamwe na Wizkid batabonetse kuri urwo rutonde rwa Spotify
Nyuma yo gushira urwo rutonde hanze kandi Spotify yakoze urundi rw’ibihugu byumva injyana ya Afrobeat cyane kw’isi aho ku mwanya wa Mbere haza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Brazil,Ubufaransa ,Ubwongereza,Ubudage na Nijeriya
Ibi bigaragaza ko Afrobeats imaze kugera kure cyane, aho imiziki y’Abanyafurika ubu iri mu myidagaduro y’isi yose, ikaba ikinirwa ku maradiyo, mu tubyiniro no ku mbuga zose zitambutsa umuziki.


