Abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Uburasirazuba, The Ben wo mu Rwanda na Cindy Sanyu wo muri Uganda, bategerejwe mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu gitaramo gikomeye kizaba tariki ya 1 Ugushyingo 2025, kigamije gufasha Abanya-Uganda bahatuye kwizihiza imyaka 63 ishize Uganda yibohoye.
Iki gitaramo cyiswe “UG 63 Independence Celebrations”, kizabera kuri Hoge Hilweg 20, 1101 CD Amsterdam, kikazatangira saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza mu gitondo saa kumi (04:00).
Mbere yacyo, hateguwe ‘Independence Dinner’ kuva saa kumi z’umugoroba, aho abazitabira bazahabwa amahirwe yo kwishimira ubusabane n’umunsi mukuru w’igihugu cya Uganda ndetse bakaruhurira hamwe mu birori byuzuyemo umuziki n’imbyino.
Ni amahirwe adasanzwe ku bakunzi b’umuziki nyafurika, by’umwihariko abanyarwanda n’abanya-Uganda baba ku mugabane w’u Burayi, kubona aba bahanzi babiri b’imena bahuriye ku rubyiniro rumwe.





