ZACU TV yizihije imyaka 3 imurika imishinga yihariye, ininjira mu mikoranire na RwandAir

235 0

ZACU TV, shene ikunzwe n’abatari bake izwiho kwerekana filime na seri biri 100% mu Kinyarwanda, yizihije isabukuru y’imyaka 3 ishinzwe, yongera gushimangira umuhate ukomeye mu guteza imbere sinema nyarwanda, ndetse ku nshuro ya mbere, itangaza imikoranire yihariye na RwandAir.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa gatanu, tariki 03 Ukwakira kuri Zaria Court Hotel. Ni ikiganiro cyitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe porogaramu za ZACU TV, bwana Cedric Pierre-Louis, umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Bwana Misago, umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA no mu BURUNDI, Madamu Sophie TCHATCHOUA ndetse n’abafatanyabikorwa biganjemo n’abanyamakuru.

Wilson Misago, Sophie Tchatchoua, na Cedric Pierre-Louis mu kiganiro n’abanyamakuru cya ZACU TV

 

Bwana Cedric Pierre-Louis yatangaje ko mu myaka itatu ishize, ZACU TV yabaye shene ya mbere irebwa cyane kuri dekoderi za CANAL+, ibintu bigaragaza urukundo abantu bafitiye sinema.

Yagize ati “Muri iyi myaka itatu, dufite imibare itandukanye igaragara iterambere rya shene yacu, gusa icyo nashimangira ni uko kuva twashinga ZACU TV, yakomeje kuba shene ya mbere mu zirebwa cyane kuri dekoderi za CANAL+.” Yakomeje ashimangira ko itsinda riri inyuma y’ibikorwa bya ZACU TV rigifite umuhate mu gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zerekanwa kuri ZACU TV.

Cedric Pierre-Louis, ushinzwe porogaramu za ZACU TV na Wilson Misago, umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment

Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Bwana Misago Wilson yatangije atangaza ku mugaragaro imikoranire mishya ya ZACU na RwandAir, aho ku nshuro ya mbere, filime na seri nyarwanda zigiye kujya zigaragara mu ndege za RwandAir.

Fiona Mbabazi ushinzwe itumanaho muri RwandAir, akaba yari anayihagarariye muri iki kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko kuba filime nyarwanda zigiye kuboneka mu ndege za RwandAir ku nshuro ya mbere ari ikintu kizarushaho kuzimenyekanisha mu bice binyuranye iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ikoreramo.

Fiona Mbabazi ushinzwe itumanaho muri RwandAir yatangaje ko kuba filime na seri za ZACU TV zigiye kuboneka mu ndege za RwandAir bizarushaho kuzimenyekanisha

Bwana Misago Wilson yagaragaje ko yishimiye kuba filime na seri zitunganywa n’iyi sitidiyo zikomeje kubaka izina rikomeye hirya no hino ku mugabane wa Afurika, ndetse aboneraho no gutangaza imishinga izaba iri kuri ZACU TV mu mwaka wa 2026. Misago Wilson yatangiye yishimira igaruka rya seri ya Seburikoko yari imaze igihe itegerejwe n’abatari bake, atangaza ko ibice bishya bitazangira gutambuka kuri ZACU TV kuva tariki 01 Ukuboza 2025.

Yamuritse kandi seri nshya yitwa Red Flag yakoze afatanyije na Yves Mizero, nawe umenyerewe mu gukora seri zikunzwe harimo na Hurts Harder, ubu igezweho. Wilson kandi yamuritse iyitwa Last Confession, filime ya Hands of Hope yibanda ku iterambere ry’umugore, Karira yibanda ku nkuru za kera izakorwa ku bufatanye na sitidiyo yo muri Nigeria yitwa ROK, ndetse anamurika iyitwa The Bridge of Christmas, filime yihariye ijyanye n’ibirori bisoza umwaka bya noheli.

Wilson Misago amurika imishinga inyuranye izatambuka kuri ZACU TV muri 2025 na 2026

Wilson Misago yatangaje kandi ko bishimiye gukorana n’abandi batunganya filime mu rwego rwo kwagura ibyo bageza ku Banyarwanda. Mu bakora filime bari gukorana na ZACU TV harimo Gratien Niyitegeka, aho ku nshuro ya mbere yakoze filime irangira yitwa What A Day, Roger Niyoyita nawe yakoze iyitwa Ibyahishuwe, ndetse na Mutuyimana Eric Ibrahim wakoze iyitwa Rukuruzi.

Cedric Pierre Louis yasoje amurika seri mpuzamahanga yitwa ‘RIGO’ ijyanye no gusiganwa ku magare, aho yatangaje ko yizeye ko abanyarwanda bazayikunda bitewe n’urukundo basanzwe bafitiye igare. Si ibyo gusa kandi kuko Cedric yavuze ko imikoranire hagati ya ZACU TV ndetse na NBCUniversal nayo ikomeje, aho bazakomeza kwerekana filime mpuzamahanga ziri 100% mu Kinyarwanda, ndetse by’umwihariko ko hari na zimwe zizasobanurwa muri porogaramu nshya yitwa AGASONABUYE+.

Cedric Pierre-Louis amurika RIGO, seri nshya izatambuka kuri ZACU TV muri 2026 yiganjemo gutwara igare

Umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA no mu BURUNDI, Sophie TCHATCHOUA yatangaje ko abakiliya benshi ba CANAL+ bagura ifatabuguzi kugira ngo barebe ZACU TV, bityo ashimira imbaraga zishyirwa mu bikorwa bya buri munsi. Yakomeje kandi yibutsa abanyarwanda gukomeza gukoresha APPLICATION ya CANAL+ kuko ariho basanga filime na seri ya ZACU TV ndetse n’ibindi biganiro biboneka kuri CANAL+.

Sophie Tchatchoua umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda & Burundi yavuze ko abakiliya ba CANAL+ bakurikira cyane shene ya ZACU TV

Frank Kanyamurera ushinzwe gushyira ku murongo itumanaho na porogarumu bya ZACU TV nawe yibukije abitabiriye iki kiganiro ko amakuru y’ingenzi ajyanye n’ibitambuka kuri ZACU TV ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za ZACU TV (Facebook na Instagram), bityo ashishikariza abantu kurushaho kuzikurikira.

Frank Kanyamurera ushinzwe gukurikirana itumanaho na porogaramu za ZACU TV yakanguriye abantu gukurikira imbuga nkoranyambaga za ZACU TV

Abahagarariye RwandAir mu kiganiro cya ZACU TV

Ikipe ya ZACU TV na CANAL+ RWANDA bafata ifoto

 

ZACU TV ikorana n’abasanzwe batunganya filime banyuranye

 

Abanyamakuru banyuranye bari bitabiriye iki kiganiro cya ZACU TV

 

 

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *