Producer Ayoo Evy yahuje imbaraga na Chidi bashyira hanze indirimbo bise Abanyonga .

278 0

 Producer  Ishimwe David wamenyekanye nka Evydecks ariko kuri ubu akaba asigaye akoresha izina  rya  Ayoo Evy ni umwe mubasore  bubatse izina hano mu Rwanda kabone ko amaze gukorera abahanzi benshi bakomeye hano mu Rwanda abenshi bakaba bakorera mu bisumizi Studio ari naho nawe akorera  kuri ubu yagarutse mu isura y’Ubuhanzi.

Uyu  musore umaze kuba ikimenyabose mu ruganda rwa Muziki nyarwanda yahuje  Imbaraga  n’Umuhanzi uri kuzamuka neza witwa  Mutabazi Richard ariko akab akoresha izina rya Chidi bashyira hanze amashusho y’indirimbo bise  Abanyonga .

Mu kiganiro  n’umunyamakuru wa AHUPA RADIO Evydecks  ubu  uri gukoresha  Izina rya  Ayoo Evy  yadutangarije byinshi u mpinduka z’amazina no kuba  yatangiye gushyira  hanze zimwe mu ndirimbo ari gukorna n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda .

Yagize ati” Imyaka  ibaye myinshi  nkora Production  zitandukanye hano mu bisumizi ndetse no mu zindi studio biri mu byamuteye  gukora EP ye ya mbere  izaba iriho indirimbo nyinshi zitandukanye yakoranye n’abahanzi batandukanye  harimo  n’uyu Chidi  bakoranye indirimbo Abanyonga mu rwego rwo kumufasha kumenyekana kabone ko ariyo ndirimbo ya mbere  aririmbyemo .

Ayoo Evy Pro yasoje ko  mu minsi iri imbere ubwo azaba ashyira EP ye  hanze azanabatangariza indi mishinga afite yo  gufasha bahanzi  bakizamuka abifashijwemo n’ubuyobozi  bwa Studio Ibisumizi asanzwe akoreramo.

Indirimbo Abanyonga  yakozwe mu buryo bw’amajwi nawe ubwo  mu gihhe yanonosowe neza (Mastering ) na Bob Pro  ,Amashusho yo  yakozwe na Dir Sabey.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *