Mu gihe izuba rizaba rirenze ku misozi myiza ya Kigali, hazaba hari ibyishimo n’amatsiko muri Centric Hotel, aho hateganyijwe kuba umugoroba udasanzwe uzahindura isura y’ubuhanzi n’imideli mu Rwanda. Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, mu birori by’ Agaciro Fashion Gala igitaramo cyiza kizizihiza umurage nyafurika, ubuhanzi, n’agaciro k’umuntu, aho kizatangizwa no guca kw’itapi itukura kuri buri wese uzaba yabyitabiriye
Iri serukiramuco ritegurwa na Ozone Entertainment ku bufatanye na NAF Model Empire, rikaba rigamije kugaragaza ishema n’icyerekezo nyafurika. uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwizihiza Umurage n’Ubuhanzi Nyafurika,” rikazahuza ubuhanzi, imideli, n’ubukangurambaga, hagamijwe kumenyekanisha ubuhanga bw’abanyamideli b’abanyafurika ndetse no gukangurira abantu kurwanya icuruzwa ry’abantu ikibazo gikomeye gikomeje kubangamira inzozi n’umutekano by’urubyiruko ku mugabane wa Afurika.
Agaciro ni ugusubiza abantu agaciro si mu mideli gusa, ahubwo no mu bumuntu,”nk’uko Augustin Hategekimana, watangije iki gikorwa akanayobora filime mbarankuru “Threads of Africa: Behind the Runway”, abisobanura.
Agaciro Fashion Gala 2025 izahuriza hamwe abanyamideli n’abahanga mu guhanga imyenda baturutse impande zose za Afurika, buri wese azazana inkuru ye yihariye yerekana aho akomoka, ubuhanzi n’ukwitangira umurage w’abo.
Mu bazagaragaza imirimo yabo harimo Vamoscop, Ibrah Design 250, Berwa House Collection, Debarakat, na Tim’s Art Collection aho bazahuriza ku guhuza ibikubiyemo umuco wa kera n’igezweho.
Abazitabira bazabona ibitambaro by’intoke, imisusire yihariye, n’imyenda y’udushya, byose byerekana uburyo umuco wa Afurika ushobora guhinduka ubusirimu bugezweho. Hagati y’ibitaramo by’imideli, hazaba umuziki w’umwimerere, imurikabikorwa ry’ubugeni, n’ijambo ry’ubukangurambaga, byose bigaragaza uko imideli ishobora kuba igikoresho cyo guhuza abantu no guhindura imibereho.
N’ubwo uwo mugoroba uzaba wuje ubwiza n’ubusirimu, Agaciro Fashion Gala ifite intego ikomeye gukoresha imideli nk’ijwi ry’abatagira ijwi. Binyuze mu nkuru, filime n’ubuhanzi, iki gikorwa kizamura ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu, kikanaharanira kurengera no guteza imbere abagore n’urubyiruko ruri mu ruganda rw’ubuhanzi n’imideli.
Hazerekanwa kandi igice gito cya filime mbarankuru “Threads of Africa: Behind the Runway”, igaragaza uburyo imideli nyafurika ishobora kuba ubuhanzi ndetse n’ubukangurambaga.
Inyuma y’iri serukiramuco hazashimirwa abafatanyabikorwa n’abaterankunga bagize ubushake bwo gufasha ubuhanzi kugira berekane ko bushobora guhindura imibereho.Abo ni Truth Media, Legacy Real Estate, na Dream Holidays, bafatanyije na I.P. Studio, Ibigwi International Studio, na Ebroz Studio.
Abazitabira Agaciro Fashion Gala 2025 barasabwa kuza bambaye neza kandi mu buryo bugezweho, bijyanye n’uburyo bw’umugoroba w’ikirenga w’ubusirimu n’ubuhanzi.
Amatike ni 5,000 RWF ku basanzwe na 10,000 RWF kuri VIP, kandi kwishyura bikorwa kuri MTN MoMo: 676866 (Ozone Hapi Entertainment Ltd). Kubaza cyangwa kwiyandikisha wahamagara +250 798 287 085 cyangwa ukabandikira kuri agacirofashiongala@gmail.com.



