Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Bruce Melodie hamwe na DJ Niny bemejwe nk’abazamurikira abitabiriye imikino ya ½ cya PFL Africa (Professional Fighters League Africa) izabera mu Rwanda.
Iyi mikino ya PFL Africa Semifinals izahuza bamwe mu bakinnyi bakomeye b’imirwano yo mu rwego rw’umwuga muri Afurika, ikazaba ari n’umwanya wo gususurutsa abafana binyuze mu muziki w’imbonankubone uzasusurutsa urubyiruko n’abakunzi ba siporo muri rusange.
Bruce Melodie, uzwi cyane kubera indirimbo zakunzwe nka “Katerina”, “Saa Moya”, na “When She’s Around”, azatanga ishusho y’umuziki nyarwanda ugezweho, mu gihe DJ Niny azaba ashyushya abitabiriye iyo miino n’indirimbo zigezweho mu buryo bwa “live mix.”
Iyi gahunda ije mu rwego rwo guhuza umuziki na siporo, ndetse no kugaragaza isura nshya y’u Rwanda nk’igihugu gikomeje kuba icyicaro cy’ibikorwa bikomeye by’amahoro, umuco n’imyidagaduro ku rwego rwa Afurika.



