Yemi Alade  yavuze uko kubeshya imyaka ye byamuteye Ihungabana

198 0

Umuhanzikazi w’umunya-Nijeriya ukomeye muri Afrobeat, Yemi Alade, yatangaje ko kuba yaramaze imyaka myinshi abeshya imyaka ye byigeze kumuviramo kujya mu bihe bikomeye by’ihungabana.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Chude Jideonwo, uyu muhanzi wegukanye ibihembo bitandukanye yemeye ko yamaze imyaka itatu abwira abantu ko afite imyaka 22, nyuma aza kumenya ko atari byo ahubwo yari afite 25.

Yemi Alade yavuze ko kumenya ukuri ku myaka ye kwamuhungabanyije mu bitekerezo, kuko byamugoye kwakira ukuri ku buzima bwe n’imyaka ye nyayo.

Yemi Alade yagize ati ‘ Hari igihe umuntu yambajije imyaka yanjye, maze mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu nkajya mbwira abantu ko mfite imyaka 22,”

yakomejea girata “Umunsi umwe nabaze neza nsanga nagejeje kuri 25. Namerewe nabi mu mutwe mu minsi mike, kuko ubwenge bwanjye bwananiwe kubyakira. Byari nko ku rwego rwo mu mutwe “ ati  imyaka itatu yose ntazi imyaka yanjye.”

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo “Knack Am” yakomeje avuga ko iki gikorwa cyamwigishije uburyo kwihimbira ukuri bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe. Yavuze ko ibyo bihe byari bikomeye kuri we, ariko binamuha isomo rikomeye mu buzima.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *